Sobanukirwa uruhare rw’ibiti mu gukiza indwara vuba

Sobanukirwa uruhare rw’ibiti mu gukiza indwara vuba

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiti cyangwa ubusitani busigaye bubarwa nk’umuti uvura kandi ko, amavuriro afite ubusitani abarwayi bataha mbere ugereranyije n’igihe bagombaga kumara mu bitaro.

Ni ibyagarutsweho na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije kuri uyu wa 25 Ugushyingo, mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu gikorwa cyo gutera ibiti ku kigo nderabuzima cya Ntarama, mu rwego rwo gutuma aho abarwayi bivuriza haba umwuka mwiza muri gahunda yiswe (Green Hospitals Initiative).

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibitaro bifite ubusitani abaharwariye bakira vuba kandi bikanagabanya n’umunaniro.

Ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko igiti kibarwa nk’umuti uvura hari ahantu henshi byagiye bigaragara ko amavuriro ari ahantu hari ibiti n’ubusitani bwiza abarwayi bataha mbere ho iminsi ibiri ku gihe bagombaga kumara mu bitaro, bituma rero abantu bagira ibibazo bike by’ibyiyumviro”.

Yongeyeho ko ibiti bisukura umwuka mu bihaha hakajyamo umwuka utarimo imyanda.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Ntarama bavuga ko ubwo bamenye ko igiti kigira uruhare mu gutuma umurwayi akira vuba bagiye kurushaho kubibungabunga.

Umutoni Josiane ati: “Ubu namenye ko abarwayi bakira vuba kubera ibiti, ariko ntabyo narinzi kuba mbimenye bibaye bishyashya byiyongera ku kamaro k’igiti, tuzabibungabungabunga neza ntabwo tuzatuma bipfa ubusa”.

Akizanye Christophe nawe ati: “Twishimiye ko twafatanyije n’abayobozi gutera ibiti kandi tuziko ibiti bifite akamaro haba kudufasha mu mwuka mwiza duhumeka, ubu dufite ingamba zo kubibungabunga kugira ngo bikure neza bizatugirire akamaro”.

Ku Kigonderabuzima cya Ntarama hatewe ibiti 1400, Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bafite  gahunda yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 2 ku mavuriro yose mu gihugu, ibitaro 56, ibigo nderabuzima 514, n’amavuriro y’ingoboka 1 252.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42