Sitting Volleyball: Ikipe ya Gasabo na Bugesera zegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Sitting Volleyball: Ikipe ya Gasabo na Bugesera zegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Taliki 17 na 18 Kamena 2023 kuri Sitade ya Bugesera habereye irushanwa rya Sitting Volleyball mu bagore n’abagabo  mu rwego rwo Kwibuka  by’umwihariko abari muri siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  “Sitting Volleyball Genocide Memorial Tournament 2023”.

Iri rushana ryateguwe na Komite y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”  ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”  na  Komite Olempike y’u Rwanda.

Amakipe 7 mu bagabo n’andi 4 mu bagore ni yo yitabiriye iri rushanwa. Nyuma y’imikino y’amajonjora, mu bagabo, ikipe ya Gasabo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Gisagara amaseti 3-1 (22-25, 25-17, 25-12 na 25-16). Ikipe ya Musanze yegukanye umwanya wa 3 itsinze Rusizi amaseti 2-0 (25-20 na 25-22).

Mu bagore,  ikipe ya Bugesera ni yo yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0 (25-18, 25-08 na 25-10). Ikipe ya Musanze ni yo yegukanye umwanya wa 3.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42