RwandAir igiye kugirana imikoranire na Sosiyete y’indege ya Polonye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) igiye gutangira imikoranire na Sosiyete y’Indege cya Leta ya Polonye LOT Polish Airlines (Polskie Linie Lotnicze LOT), ubwo bufatanye bukazafasha mu kunoza imitangire ya serivisi z’indege ku mpande zombi.

Iyo mikoranire mishya yatangajwe nyuma y’uko u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya serivisi z’indege, ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, u Rwanda rwahagarariwe na Ambasaderi warwo i Warsaw Prof. Shyaka Anastase mu gihe Polonye yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili, Piotr Samson.

Polskie Linie Lotnicze LOT ni ikigo kiri mu byatangije Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Indege (IATA), kikaba kikiri ku rutonde rw’imbere rwa sosiyete z’indege zomaze imyaka myinshi ku Isi zikiri gukora kugeza uyu munsi.

Imikoranire ya RwandAir n’iyo sosiyete y’indege ifite ubunararibonye buhambaye byagura amahirwe yo kuba ibigo byombi byasangira ibyerekezo, maze sosiyete ya RwandAir ikaba ishobora gutwara abagenzi mu byerekezo birenga 120 by’iyo sosiyete haba mu Burayi, Aziya no mu Majyaruguru y’Amerika.

LOT Polish Airlines yashinzwe na Guverinoma mu kwezi k’Ukuboza 1928, isimbura ikigo cyitwaga Aerolot cyashinzwe mu mwaka wa 1922 n’icyitwaga Aero cyashinzwe mu 1925.

Ku ya 1 Mutarama 1929 ni bwo LOT Polish Airlines yatangiye ibikorwa byayo ikoresheje indege yo mu bwoko bwa Junkers F.13 na Fokker F.VII; ingendo za mbere mpuzamahanga zatangiye ku ya Kabiri Kanama 1929 zikaba zarerekezaga i Vienna muri Austria.

Ibyerekezo byinshi bifatira ku cyicaro gikuru cy’iyo sosiyete, ni ukuvuga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Warsaw Chopin.

Aya masezerano aje akurikira andi yemeza inguzanyo ya miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, igamije gushyigikira ibikorwa byo gutunganya no kubungabunga umukamo mu gihugu, yashyizweho umukono ku ya 26 Ukwakira.

Iyo nguzanyo y’igihe kirekire izifashishwa mu kugura imashini zikonjesha zigezweho mu ruganda rwo muri Polonye rwitwa Faspol, nyuma yo gusinyana na rwo amasezerano yo kohereza izo mashini n’ibindi bikoresho, no kuzishyira ahabugenewe.

Ayo masezerano na yo yakurikiye ayasinywe ku wa 19 Kamena 2023 y’ubufatanye mu guhugura abakora mu nzego za dipolomasi, aho ibihugu byombi byiyemeje gutangiza ishuri rya Dipolomasi.

Tariki ya 5 Ukuboza 2022, na bwo u Rwanda na Polonye byasinyanye amasezerano arebana n’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwa Kaminuza n’amashuri makuru ku mpande zombi, ndetse n’ubufatanye bw’ibigo by’ishoramari.

Mu 2021 na bwo impamde zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ndetse n’arebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda na Polonye ni uw’igihe kirekire kuko watangijwe ku mugaragaro tariki ya 10 Nyakanga 1962.

Kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 2017, Ambasaderi wa Polonye muri Kenya ni we wabaga anahagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Hanyuma kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Tanzania ni we wahawe no guhagararira inyungu za Polonye mu Rwanda.

Mu 2021 ni bwo u Rwanda rwafunguye ambasade ya mbere i Warsaw muri Polonye, aho Prof. Anastase Shyaka ari we wabaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri icyo gihugu kugeza n’uyu munsi.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 21, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE