Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Startimes yo kwerekana Shampiyona

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Startimes yo kwerekana Shampiyona

Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League yasinyanye n’Ikigo cya Star Times amasezerano yo kwerekana Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagabo afite agaciro karenga miliyari 1.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’amakipe barimo Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC n’abandi.

Iyi mikino izerekanwa binyuze kuri Startimes kuri shene ya Magic Sports TV.

Yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League akaba na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusufu Mudaheranwa, n’Umuyobozi Mukuru wa Startimes Rwanda Frankly Wang.

Muri aya masezerano imyaka itatu ibanza Startimes izishyura miliyoni 660 z’amafaranga y’u Rwanda aho buri mwaka izatanga miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda, ku mwaka wa kane bazatanga miliyoni 264 Frw ku mwaka, naho umwaka wa nyuma batange miliyoni 316,800 Frw.

Muri aya mafaranga kandi hazajya havaho 20% azajya ajya muri FERWAFA, azifashishwa mu bikorwa by’iterambere rya siporo harimo n’icyiciro cy’abagore.

Aya masezerano ateganya ko Startimes izerekana imikino yose ya shampiyona aho nibura izajya yerekana nibura imikino iri hagati y’itatu n’itanu ku munsi umwe wa shampiyona.

Umuyobozi Mukuru wa Startimes mu Rwanda Franklin Wang, yavuze ko bishimiye kwerekana Ruhago Nyarwanda kuko ari Igihugu cya kane bagiye kubikoramo.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cya kane dusinyanye amasezerano yo kwerekana umupira w’amaguru mu myaka 35 tumaze dukorera muri Afurika. Twizeye ko bizagenda neza na hano.”

Kenshi abafatanyabikorwa bakunze kwinubira imipangire mibi ya Shampiyona ndetse no guhagarika imikino bya hato na hato bikabangamira uwerekana imikino.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yusuf Mudaheranwa, yavuze ko mu kwirinda iki kibazo umufatanyabikorwa azajya ahabwa gahunda y’imikino mbere y’iminsi 60.

Yagize ati “Umufatanyabikorwa azajya ahabwa gahunda y’imikino mbere y’iminsi 60 amenye uko apanga gahunda ze. Ku bijyanye no guhagarika imikino bya hato na hato ntabwo bizongera kuba kuko bizajya bimenyeshwa mbere y’ibyumweru bibiri.”

Amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona, ntabwo yemerewe kwiyerekanira imikino usibye umufatanyabikorwa ubyemerewe, ndetse no ku bitangazamakuru bya Rwanda Premier League.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50