Rwamagana: Imbamutima z’abanyuzwe no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Abaturage bane bamaze igihe batuye mu Karere ka Rwamagana nk’abanyamahanga ariko baturuka mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Amerika n’Afurika, banyuzwe no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda bwabafunguriye amahirwe menshi ajyana no kwitwa Umunyarwanda.
Umuhango wo kubaha ubwenegihugu wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Nzeri, bakaba bishimira intambwe yo kuba ubu babaye Abanyarwanda, mu gihe cyari icyifuzo bamaranye igihe kinini.
Bamwe mu bahawe ubwenegihugu bavuze ko bagiye kongera umusanzu wabo wo kubaka u Rwanda, by’umwihariko batanga ibitekerezo byateza imbere Akarere ka Rwamagana batuyemo.
Charles Kamau Kimonyi atuye ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, amaze imyaka irenga 10 mu Rwanda. Yavuze ko yiteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu no kugira uruhare mu kwimakaza ibikorwa biteza imbere u Rwanda.
Yagize ati: “Nahawe ubwenegihugu kuko nshaka kubaka Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo, ni yo mpamvu nshaka kuba ugira uruhare mu bikorwa byose byagiteza imbere. Ngiye kujya nitabira inama zo mu Mudugudu, mu Murenge n’Umugoroba w’Ababyeyi kandi ntange ibitekerezo bifasha Muyumbu gutera imbere.”
Raout Lau Bahiyyih Anderson ukomoka mu gihugu cya Canada na we yunzemo ati: “Nahisemo u Rwanda kuko ari Igihugu cyiza, umuco waho ndetse n’urugwiro abaturage bakirana ababagana. Ndi hano kuva mu 1996 ubwo nari nkiri umwana; niteguye guteza imbere iki gihugu njye n’umuryango wanjye.”
Abahawe ubwenegihugu ni Charles Kamau Kimonyi ufite ubwenegihu bwa Kenya, De Galan Paul Edourd ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Anderson Vafa Federick na Raout Lau Bahiyyih Anderson bakomoka muri Canada.
Umuyobozi wa Serivisi zigenewe Abenegihugu mu Buyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka (MIGRATION) Rusanganwa Jean Damascène, yavuze ko abahawe ubwenegihugu bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyarwanda.
Yabibukije inshingano bafite zo kubahiriza inshingano n’amategeko nk’abandi bose, ashimangira ko ubwenegihugu bahawe babubonye hakurikijwe amategeko bityo bakwiye kubaha indahiro barahiriye yo kuba Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ubu muri Abanyarwanda nkanjye, nka Meya n’abaturage bose, nta tandukaniro. Uzaba ufite uburenganzira bwo kujya mu myanya y’ubuyobozi, gutora no gutorwa, kwishyira ukizana mu gihugu, uretse aho amategeko yihariye yabigena ukundi, ariko uburenganzira urabufite busesuye.”
Yakomeje abibutsa inshingano bafite ku gihugu, ku baturage, ku buyobozi n’izindi nzego, agira ati: “Murabona ko mufite inshingano zo kuba abanyakuri ku gihugu, gukunda igihugu, kubahiriza amategeko yose arimo Itegeko Nshinga n’andi mategeko yose, murabona ko mufite inshingano zose nk’iz’abandi Banyarwanda bafite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, na we yavuze ko kuba bakiriye Abanyarwanda bashya bifite icyo bivuze ku Rwanda, by’umwihariko Akarere ka Rwamagana.
Yagize ati: “Kwakira aba Banyarwanda bashya ni izindi mbaraga, twakiriye ubundi bwenge tugiye gukoresha bukiyongera ku zindi mbaraga zari zisanzwe z’Abanyarwanda, tukongera ubwenge, tukongera amaboko noneho tukaba tugiye gukora birushijeho.”
Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu, riteganya ko igihe cyose hagaragaye uburiganya ubwo ari bwo bwose cyangwa amakuru atari yo, yaba yaratanzwe cyangwa inyandiko zaba zariganywe zigahindurwa, hakagaragara ibinyoma byaba byarashingiweho igihe umuntu yahabwaga ubwenegihugu abutakaza.
Uretse guhita atakaza ubwenegihugu, hari n’ibihano biteganyirizwa abagize uruhare mu gufasha uwahawe ubwenegihugu mu buryo bw’uburiganya.
Iyo hari ubihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’imyaka irindwi (7), akanacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu (3) kugera kuri eshanu (5), mu gihe umukozi ubishinzwe iyo abigizemo uruhare ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’imyaka icumi (10).
NSHIMIYIMANA FAUSTIN