Rutaremara agiye kwifashisha YouTube yigisha amateka

Rutaremara agiye kwifashisha YouTube yigisha amateka

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yahishuye ko agiye kwifashisha YouTube mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda.

Yagaragaje kandi ko ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ho azibanda cyane ku kwigisha urubyiruko amateka ya mbere y’ubukoroni, amateka y’igihe cy’ubukoroni.

Rutaremara avuga ko azanigisha amateka ya Repuburika ya Mbere n’iya Kabiri, amateka y’intambara yo kwibohora ndetse n’amateka ya Leta y’ubumwe kugeza uyu munsi.

Ibi byose yavuze ko bizakorwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga zirimo ibiganiro bibera kuri X, YouTube, Instagram na TikTok.

Agira ati: “Ibi bizatuma ubu butumwa bugera ku rubyiruko rwinshi kuko nibo dushaka kubwira.”

Akomeza agira ati: “Ibi byose tuzajya dusobanura amavu n’amavuko y’ibintu binini (Ibyiza n’ibibi) byabaye ku Rwanda.

Ibi ntabwo bizatubuza kujya tuvuga ku birori (Events) binini byabaye ku Isi no mu gihugu cyacu. Ntibizajye bibatangaza mubonye twabivuzeho kuko ibyo birori ni byo bikora amateka nyuma.”

Yagaragaje ko mu gihe gitaha azaganira ku mateka ya mbere y’ubukoroni; uko u Rwanda rwabaye igihugu (Nation State), uko rwubatse iterambere ryarwo ni uko rwagiye rukura kugeza ruharitswe n’abakoroni.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42