Rusizi: Barataka isuku nke kubera kubura amazi mu mavomo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Abaturage b’Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, barataka isuku nke n’ibyago byo kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda, nyuma y’ukwezi gushize batabona amazi mu mavomo yabo bituma bashoka igishanga cya Cyunyu.  

Ibura ry’amazi ryaturutse ku itiyo yaciwemo kabiri n’inkangu kandi ari yo yagezaga amazi meza kuri abo baturage.

Bivugwa ko iyo tiyo yubatswe mu mwaka wa 1982 ivana amazi ku isoko ya Rwabuto, hafi ya Koleji ya Rusizi ya Kaminuza y’u Rwanda, kikanyura mu ishyamba ryo mu Mudugudu wa Kanoga muri aka Kagari ka Shagasha.

Bivugwa ko aho muri Kanoga hahoze hatuye abaturage, baza kuhimuka hasigara ishyamba ariko iyo tiyo ikomeza kuhaba. Muri ibi bihe by’imvura nyinshi umusozi wararidutse urayihitana  uyicamo kabiri.

Kuva ubwo ngo amazi yabaye ingume, bamwe  bakavuga ko bashotse iy’igishanga cya Cyunyu, amazi bahavoma ngo akaba ari mabi cyane ku buryo iyo bayatekesheje umuceri umera nk’uwatekeshejwe amamesa.

Ayo mazi y’igishanga ngo iyo bayatekesheje ibishyimbo bihinduka nk’igitaka, ndetse ayo mazi ngo ntashobora kubamesera kuko imyenda yamesheshejwe irushaho gusa nabi aho gusa neza.

Mukankurunziza Emmanuelie avuga ko ukwezi kose gushize robine zarumye, ushaka amazi meza ijerijani imugeraho ihagaze amafaranga 400.

Ati: “Kugira ngo unywe, umesheshe cyangwa utekeshe amazi meza ubone n’ayo ukoropesha inzu cyangwa wogesha ibikoresho byo mu rugo bike  ni ugutuma abasore babigize bizinesi, ijerikani bakayigeza hano  ku mafaranga 400. Hano kugira ngo nibura tugire icyo dukora cy’isuku tunabone amazi yo kunywa bidusaba amajerikani 4 ku munsi. Ubwo se amafaranga 1600 ya buri munsi nayakura he koko?”

Abakecuru n’abasaza bo bavuga ko bahakubitiwe cyane mu gihe baba badafite uwo babana ubagira kuvoma mu bilometero byinshi bagenda.

Bavuga ko ufite umwana cyangwa umwuzukuru wiga, azindukana ijerikani ku ishuri yataha nimugoroba akajya gushakisha aho ayakura akayatahana.

Mukarwema Thacienne w’imyaka 73, yagize ati: “Tuvoma ibizi bisa na Nyabarongo pe, aho nyiherukira. Ni byo tunywa, dutekesha, tumesesha, gukoropa byo ntawe ukibivuga.

Nk’ubu mvuye gusarura utugori, uyu mwuzukuru wanjye yari yajyanye ijerikani ku ishuri, dore ni bwo atashye, ngiye guteka ndye kuko natinye gutekesha ibyo biziba. Kandi n’aya bazana ni ay’udusoko si meza  cyane.”

Bamwe bavuga ko hari igihe basibya abana amashuri bakajya kuvoma, cyangwa bakabazindura cyane kuko ahaboneka amasoko abaha amazi ari kure cyane.

Inkangu yamanuye umusozi ucamo itiyo kabiri babura amazi

Bikanga indwara zituruka ku mwanda kandi bamwe banavuga ko batangiye kujya kuzivuza ku Kigo Nderabuzima cya Shagasha, abandi bakavuga ko abana batakinywa igikoma mugitondo.

Kayigema Jean Claude, umwe mubahatuye, avuga ko na mbere y’uko iyi tiyo icikamo kabiri, na mbere batangiye kujya bavoma amazi mabi kandi ari aya robine bakayoberwa ibyo ari byo.

Ati: “Mu by’ukuri tumerewe nabi cyane. Ayo mazi y’igishanga amanukiramo ibisimba biba byapfuye, imyanda yose ituruka mu baturage iyo ruguru tukavoma tukanywa.  Ntitunabona abakozi ba WASAC baza kuhakora nibura ngo tugire icyizere, nta n’abayobozi bayo baza kutubwira aho bigeze. Turi mu gihirahiro, dukeneye amazi rwose.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kanoga Hagenimana Jean Damascène, utabariza abaturage be, avuga ko mu gihe igihugu cyigisha isuku binyuze mu gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune bo n’amabi  abona umugabo agasiba undi.

Ati: “Urebye amazi  tuvoma wagira agahinda kuko birenze uruvugiro. Ni mabi cyane pe! Abana amajerikani yabumiye ku mitwe mugitondo mbere yo kujya ku mashuri na nimugoroba bavuyeyo, bajya gushakishiriza hirya kure, ahaba hari abantu benshi hari n’ubwoba ko bahakomerekera kubera umubyigano. Ni ikibazo gihangayikishije cyane.”

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rusizi Ngamije Alexandre, avuga ko ikibazo gihari  kandi kinakomeye cyane, kuko bahakoze inshuro 3 zose byongera bicika.

Byaje guhuhurwa n’inkangu yamanuye umusozi igacamo kabiri iyo tiyo, bityo bakaba baratumije ibikoresho i Kigali ubu bikaba bisaba kwimurira itiyo muri metero zirenga 400 ahatagera inkangu.

Yasabye abaturage kwihangana kuko icyo atari igikorwa cyarangira mbere y’ibyumweru bitatu.

Ati: “Ikibazo cyaturutse ku butaka bwamanuwe n’inkangu buca igitembo (itiyo) cyagaburiraga igice kimwe cy’Akagari ka Shagasha kugera ku Nkanka,  dukora inshuro 3 zose byangirika, dusana bikanga, kugeza abuze burundu. Ariko tubirimo rwose. Twasabye ibikoresho, twarabibonye hasigaye kujya kubizana, kuko si hariya honyine hari n’ahandi mu Murenge wa Nkanka tugomba gusana imiyoboro.”

Imvaho Nshya imubajije igihe ntarengwa abaturage bakwihangana, Ngamije yagize ati: “Turabaha ibyumweru bitatu kuko harimo no gucukura kiriya gitembo tukazacyimura, tukagicisha ku gice cyo haruguru muri metero. Tubabwiye icyumweru kimwe twaba tubabeshye.”

Bamwe mu bana bato bavuga ko hari igihe basiba ishuri bagiye kuvoma
Umukuru w’Umudugudu wa Kanoga iyo tiyo yacikiyemo avuga ko bari mu buzima bubi cyane bujyanye no kubura amazi meza.
Mukarwema Thacienne w’imyaka 73 avuga ko abona amazi atekesha ari uko uyu mwuzukuru we avuye ku ishuri ayazanye yanyuze mu mibande kuvoma
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rusizi Ngamije Alexandre (uwa 2 utururse ibumoso) atanga ibyumweru 3 ngo ikibazo kibe cyakemutse
Mukankurunziza Emmanuelie avuga ko kugira ngo abone amazi akoresha iby’ibanze bimusaba nibura amafaranga 1600 ya buri munsi kandi ntashobora kuyabona
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gashyantare 28, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Nshimiyimana Theophile says:
Gashyantare 28, 2024 at 3:24 pm

Nibadufashe kuko duherutse nokuhakorera umuganda ???

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE