Ruhango: Babangamiwe n’abasinda inzoga yiswe “Igiseyeye” bagateza urugomo

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 24, 2026
  • Hashize amasaha 21
Image

Abaturage bakorera n’abagenda muri Santere ya Cyanza iherereye mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Cyanza mu Karere ka Ruhango, bahangayikishijwe n’umutekano muke uterwa n’abasore n’abagabo baba bamaze gusinda inzoga itujuje ubuziranenge bita “Igiseyeye”, bagakubita abahagenda ndetse bakanamburwa ibyabo.

Iyi santere ikunze kugaragaramo urujya n’uruza rw’abiganjemo urubyiruko, aho bamwe baba bicaye ku manywa y’ihangu banywa inzoga z’inkorano zizwi nk’Ibikwangari bahaye izina ry’Igiseyeye. Abaturage bavuganye na Imvaho Nshya bavuga ko iyo bwije, bamwe muri bo bahinduka ikibazo gikomeye ku mutekano w’abahatuye n’abahagenda.

Mukankubana Consesa, umwe mu batuye hafi y’iyi santere yavuze ko usibye izi nzoga zitujuje ubuziranenge, hanagaragara ibiyobyabwenge bituma bamwe mu rubyiruko bahohotera abaturage.

Ati: “Hano muri Cyanza haba ibiyobyabwenge byinshi cyane n’Ibikwangari abantu banywa umunsi wose; iyo umuntu avuye guhaha cyangwa afite amafaranga baramucunga bakamukurikira bakamwambura cyangwa bakamukubita. Iyo wahuye n’umuntu wabinyoye biragorana kumucika.”

Karigirwa Vestine na we yavuze ko urugomo rukorerwa abaturage rutagira uwo rusiga, kuko abakora ibyo bikorwa bakubita uwo bahuye na we wese.

Ati: “Baradutega bakadukubita nta kintu twabakoreye waba umugore cyangwa umugabo bose barabakubita. Akenshi ni insoresore ziba zicaye umunsi wose zinywa inzoga, iyo zamaze gusinda zigatangira guteza urugomo.”

Abaturage bo muri iyi Santeri barasaba inzego z’Umutekano kubakiza inzoga z’inkorano ziteza urugomo

Uwizeyimana Thaciana yavuze ko umugabo we aherutse guterwa n’agatsiko k’abasore baramukubita bamugeza hafi y’urugo iwe bavuga ko bashaka kumwica.

Ati: “Bamufatiye mu isantere bafite inkoni baramukubita cyane, hari n’abavugaga ngo bamwice. Byarangiye atabawe n’abaturanyi, iyo batanyweye izi nzoga bene uru rugomo ntiruba ruhari.”

Ntezimana Samuel na we yavuze ko yakubiswe ndetse akarumwa n’uwitwa Jean Paul, usanzwe uzwiho gukomeretsa abantu abarumye iyo yasinze.

Ati: “Yansanze aho nari nicaye ansaba isuka ye yari yarantije, nkimubwira ko na we yampa igitiyo cyanjye, yahise ansimbukira arandya mu gatuza no mu mugongo, si njye wa mbere arumye amaze kuruma abantu batatu.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ikibazo cy’ubusinzi n’urugomo gikomeje gufata indi ntera, aho bamwe mu baturage basigaye batinya kunyura muri iyi santere nijoro kubera gutinya gusagarirwa cyangwa gukubitwa. 

Barasaba inzego bireba gushyira imbaraga mu gukumira izi nzoga z’inkorano no guhashya abakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yamaze gutangira ibikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri uru rugomo ndetse n’abakora izi nzoga zitemewe.

Ati: “Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi, twamenye amakuru y’aba bantu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano ndetse n’abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubu kuva ejobundi n´ejo hamaze gufatwa abantu batanu bakekwaho ibi bikorwa, ubu bakaba bagiye gushyikirizwa ubugenzacyaha.”

Yakomeje avuga ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’abaturage, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibinyobwa bitemewe kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo urugomo n’ubuzima bubi.

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 24, 2026
  • Hashize amasaha 21
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE