Rugby: Ikipe y’u Rwanda yakinnye na Kibubu yo mu Bubiligi mu rwego rwo gutsura umubano

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo mu mukino wa Rugby “Silver Backs” yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kibubu RC yo mu Bubiligi.

Uyu mukino wabereye muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga taliki 17 Nzeri 2022 warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze ibitego 51 kuri 15.

Ikipe y’u Rwanda yakinnye uyu mukino nyuma y’imyaka isaga 3 idakina kubera COVID-19. Uyu mukino ukaba wari mu rwego rwo gufasha ikipe y’u Rwanda kwitegura amarushanwa mpuzamahanga  izitabira umwaka utaha ndetse no gutsura umubano.

Iyi kipe ya Kibubu “Kigali-Bujumbura-Bukavu”  ibarizwa mu Bubiligi, ifite amateka kuko yashinzwe mu myaka  ya 1970  n’Abanyarwanda bari bavuye mu Mujyi wa Kigali, Abarundi b’i Bujumbura n’ab’i Bukavu muri RDC. Kuri ubu  iyi kipe ikina shampiyona ya Rugby mu gihugu cy’u Bubiligi ikaba ikinamo abakinnyi bakomoka mu bihugu bitandukanye  birimo u Bubiligi, Espagne, Chili n’ahandi.

Ikipe ya Kibubu RC

Nyuma  y’uyu mukino wa gicuti, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ikorukwishaka Patrick  yatangaje ko ikipe bakinnye na yo  idakomeye gusa bishimiye kongera gukina nyuma y’igihe kinini cyari gishize badakina umukino mpuzamahanga.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwitegura imikino ikomeye iri imbere bakeneye  gukora cyane bakabona imikino myinshi ya gicuti  bakipima kugira ngo bizabafashe kwitwara neza  no gutsinda imikino mpuzamahanga bazakina umwaka utaha.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Kamali Vincent  yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye  akurikije igihe  cyari gishize badakina. Akomeza avuga ko mu minsi ishize bari bakinnye  mu cyiciro cy’abakina ari 7 ariko ubu bakinnye icyiciro cy’abakina ari 15.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Kamali Vincent 

Ati : “Uyu mukino wanyeretse ko dufite ikipe nziza, ni abakinnyi bashya bakiri bato kandi bashoboye, icyo babura ni imbaraga ni byo tugiye kubafasha. Gusa mfite icyizere ko  tuzitwara neza mu minsi iri imbere.”

Umutoza Kamali akaba asaba ko bahabwa umwanya  wo kwitegura bari hamwe  bagashakirwa imikino ya gicuti ko nta kabuza bazitwara neza.

Ikipe y’u Rwanda “Silver Backs”

Muri uyu mukino abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu basezeye mu cyubahiro. Aba ni Kabula Seleman ndetse na Mwiseneza Seraphin.

Perezida w’ishyirahamwe  ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse yatangaje ko uyu mukino wari mwiza kuko ubasigiye ishusho y’uko ikipe y’u Rwanda ihagaze kuko nyuma ya COVID-19 ariwo mukino  bakinnye.

Ati: “ Umukino uduhaye ishusho y’uko ikipe ihagaze n’icyo tugomba gukora mu rwego rwo kuyitegura kugira ngo izitabire imikino mpuzamahanga mu minsi  iri imbere ihagaze  neza.”

Agaruka kuri uyu mukino n’ikipe ya Kibubu yo mu Bubiligi, Kamanda yavuze ko ibi bifasha mu gutsura umubano n’ibi bihugu.

Ati : “Ubushize dukina Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda  yaraje, ubu hari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, ibi ni byiza rero  bigaragaza  ishusho nziza y’umukino wacu  ndetse n’igihugu muri rusange kuko ubu muri iyi minsi dufite gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo.”

Ambasaderi w’u  Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen  yatangaje ko umukino wari mwiza cyane. Yashimangiye ko umukino nk’uyu ari kimwe mu bishimangira umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane muri siporo.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen (hagati), Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wa RRF,  Uwitonze Félix (ibumoso)

Perezida  wa RRF, Kamanda Tharcisse avuga ko  umwaka utaha ikipe y’igihugu ifite imikino mpuzamahanga ikomeye aho muri Kamena 2023  bazitabira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino Olempike 2024.

Ati : Dufite gahunda ndende yo kwitegura  turategura umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Burundi. Mu Gushyingo 2022  tugiye  gutangira  shampiyona  kugira ngo tuzagere muri Kamena 2023  abakinnyi barakinnye imikino myinshi ihagije yaba mu makipe no mu ikipe y’igihugu.”

Uretse mu bagabo, Perezida wa RRF, Kamanda yemeje ko n’ikipe y’u Rwanda mu bagore na yo izatangira vuba imyiteguro kuko izakina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino Olempike 2024.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE