Rugby: Abakinnyi n’Abasifuzi bishimiye amahugurwa bahawe  na FoRR

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abakinnyi 10 barimo abakinira  ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Silver Backs” n’abasifuzi 17,  taliki 03 Kamena 2023  bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”  n’umufatanyabikorwa, Friends of Rwandan Rugby “FoRR”   aho yabereye muri Camp Kigali.

Aya mahugurwa yatanzwe n’umusifuzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Wales, Steve Jones mu rwego rwo kubahugura ibijyanye n’amategeko mashya y’uyu mukino by’umwihariko itandukaniro riri hagati y’imyitozo ihabwa abakinnyi bakuru n’abakiri bato bakina umukino uzwi nka “Tag Rugby” ndetse n’uburyo bushya bujyanye no guhana amakosa akorerwa mu kibuga.

Umwe mu bayitabiriye, Umukundwa Marie Sandrine utoza ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, UR-Glizzers ubifatanye no gusifura yagize ati: “Aya mahugurwa yamfashije kumenya ibijyanye n’amategeko mashya y’uyu mukino, bityo ngiye kuyasangiza abakinnyi ntoza kugira ngo bizabafashe kwitwara neza mu marushanwa ari imbere”.

Umukundwa Marie Sandrine

Yakomeje avuga ko uwitabiriye aya mahugurwa uko byagenda kose aba afite itandukaniro n’abandi. Ati : “Uyu mukino wacu akenshi ukoresha ibimenyetso mu kuwutoza no kuwusifura, iyo utabonye amahugurwa ngo ujyanye n’igihe, uko byagenda kose uradindira”.

Umukundwa avuga ko bimwe mu by’ingenzi bakuye muri aya mahugurwa, harimo ibijyanye ni uko umusifuzi ahagarara mu kibuga mu gihe cy’umukino, uburyo afatamo ifirimbi, ibiganiro agirana n’abakinnyi mu gihe cy’umukino, uburyo atangizamo umukino ni uko abakinnyi bagomba guhagarara mu kibuga.

Agaruka ku bateguye aya mahugurwa, yagize ati: “Ntakindi uretse kubashimira, kuko kudutekerezaho bakaduhugura bitwereka ko akazi dukora bakitaho, ndetse by’umwihariko no kuba bateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri uyu mukino”.

Steve Johns watanze aya mahugurwa yavuze ko yibanze ku bijyanye no kuzamurira urwego abasifuzi n’abakinnyi ndetse yishimira ko yasanze Rugby mu Rwanda ikomeje gutera imbere.

Yagize  ati: “Urwego rw’abasifuzi b’uyu mukino imbere mu gihugu rwanshimishije, ku buryo ibyo kubongerera ari bike cyane. Ndashimira ubuyobozi bwa RRF bwabashakiye amahugurwa y’uyu mukino”.

Steve Jones

Nyuma y’aya mahugurwa, yasabye abasifuzi bayitabiriye gusangiza bagenzi babo ubunararibonye bahakuye mu rwego rwo gukomeza gufasha uyu mukino gutera imbere.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse wakurikiranye aya mahugurwa, yagize ati: “Guhugurwa n’umusifuzi w’inararibonye nk’uyu ni iby’abagaciro ku mukino wa Rugby imbere mu gihugu kandi ndizera ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi”.

Yakomeje asaba  abitabiriye aya mahugurwa kuba abanyamwuga no guhora bihugura umunsi ku wundi, kuko akazi bakora amategeko yako ahinduka umunsi ku wundi.

Kamanda yasobanuye ko uyu mufatanyabikorwa “Friends of Rwandan Rugby”  abafasha byinshi bijyanye no guteza imbere uyu mukino. Yakomeje avuga ko  kuri iyi nshuro mu gihe cy’icyumweru ibikorwa byabo byakorewe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe mu mwaka ushize byari byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Nta gihindutse, umwaka utaha bazerekeza mu Karere ka Rubavu.

Mu Karere ka Karongi, ibikorwa byo guteza imbere uyu mukino byabereye mu mashuri 4 abanza, aho abana babyitabiriye bakoze n’irushanwa mu rwego rwo kubafasha gukunda uyu mukino.

Perezida  wa RRF, Kamanda yagize ati : “ Muri  gahunda yo guteza imbere Rugby, Friends of Rwandan Rugby idufasha no kubonera ibikoresho amakipe atandukanye mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi”.

Akaba yarabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu bakiri bato  by’umwihariko kuzamura impano nshya zikina uyu mukino nk’uko basanzwe babikora.

 Kamanda yagize ati : “ Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uyu mukino, binyuze muri aba bafatanyabikorwa ndetse natwe turi gukora ibishoboka byose ngo tubone ikibuga cya Rugby kigezweho, kandi umusanzu wabo barawutwijeje”.

Friends of Rwandan Rugby “FoRR”  ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Bwongereza  ukaba wibanda ku bikorwa bijyanye no guteza imbere umukino wa Rugby mu Rwanda, gufasha abakiri bato kugira ubuzima buzira umuze binyuze mu bikorwa bya Siporo no gutoza abakinnyi indangagaciro za Siporo.

Kugeza ubu, ibikorwa bya FoRR bikorerwa mu bigo 100 by’amashuri abanza ndetse n’abandi batandukanye batari abanyeshuri. Ibi bakaba babifashwamo n’abatoza bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi “Rwandan Rugby Development Officers (RDOs)”.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Niyirerajuvenal says:
Kanama 23, 2024 at 8:00 pm

Igitekerezo mwamfasha kuzamuka my uyumukino

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE