Rubavu: Yabyutse asanga abataramenyekana bamutemaguriye ibisheke

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Dushimirimana Jean Bosco w’imyaka 32, utuye mu Mudugudu wa Burambo, Akagari ka Kavomo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, yabyutse mu gitondo cyo ku wa 10 Gicurasi, 2026 asanga ibisheke bye byatemwe n’abataramenyekana, aho batemyemo ibisheke 382.

Dushimimana avuga ko ntawe yahita avuga ko ari we wabitemye kuko atamubonye, nta n’undi bagiranaga ikibazo ku buryo yakeka ko yamwangiriza gutyo, icyakora ko hari uwigeze kumwoneshereza imigozi y’ibijumba, bagakimbirana akanamurihisha, akaba atahamya ko ari we wabikoze.

Ati: “Nahombye cyane kuko ibi bisheke byantwaye menshi mbihinga. Sinagira uwo nshinja ko ari we wabitemye ntamubonye, nta n’undi tugirana ikibazo kidasanzwe ku buryo nahita mukeka. Gusa hari uwari umaze iminsi anyoneshereje imigozi y’ibijumba, uragira hafi aha, icyo gihe ndanamurihisha, sinzi niba ari we wabikoze, sinanamwemeza, ntegereje iperereza ry’ubuyobozi icyo rizageraho.”

Ashimira abaturage bagenzi be, ubuyobozi n’inzego z’umutekano uburyo yatabawe akanahumurizwa, akavuga ko yifuza iperereza ryimbitse uwakoze ibi akagaragara, akanabihanirwa kuko ibi yakorewe ari ubugizi bwa nabi, binamuteye igihombo gikomeye.

Mugenzi Yves wabwiye Imvaho Nshya ko ari umwe mu bamutabaye, yavuze ko ubu ari ubugizi bwa nabi atari ubujura busanzwe. Ati: “Uburyo twabonye babitemye birababaje cyane kuko wabonaga basa n’abashaka kumuhombya gusa atari ubujura busanzwe. Ni ibyo kwamaganwa, tunasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano gukomeza iperereza, ababikoze bazafatwa bagahanwa by’intangarugero.”

Abihuriraho na Abijuru Yvonne usaba na we ko aba bagizi ba nabi bashakishwa kugeza babonetse. Ati: “N’iyo abantu baba bafite icyo bapfa, umuti si ukwangiza imyaka iri mu murima kuko uwo uyangiza ntaba azi niba itazamurengera cyangwa ngo irengere umwana we yeze. Twashimiye ubuyobozi bw’ Umurenge imbaraga bwashyize mu kubyamagana, bunakomeze gahunda zo kumenya ababikoze, hanamenyekane icyo bari bagamije, babihanirwe by’ intangarugero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Shema Justin, avuga ko uyu muturage akimara kubibona yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi, ko amakuru agikurikiranwa ngo hamenyekane ababikoze.

Ati: “Ni igikorwa cy’ubugizi bwa nabi kuko nubwo umuntu yagira icyo apfa n’undi cyangwa atamwifuriza iterambere, kujya kumurandurira imyaka ari ubugwari bukomeye cyane kuko imyaka iribwa na benshi, atari uwo ayiranduriye gusa. Turacyakurikirana ngo tumenye ababikoze, uwo bizahama azabihanirwe n’amategeko.”

Yavuze ko bagiye gukoresha abaturage inama bagacukumbura iki kibazo, hakanarushaho gukazwa amarondo mu rwego rwo gukumira ubugizi bwa nabi nk’ubu, kuko ari abajura basanzwe batema  ibikuze bakanabitwara. Yasabye abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu, ko n’uwabukoze wese n’iyo yaba atarafatwa yakwigaya.

Anavuga ko aka ari agace kera ibisheke cyane, usanga imibereho myiza y’abahatuye ubu buhinzi buyigiramo uruhare runini, kwangiriza umuhinzi gutya ari igihemu gikomeye, kigomba gukurikiranwa, uwagaragara ko yabikoze akabihanirwa bikomeye.

Ibi ni bimwe mu bisheke batemaguye
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE