Rubavu: Afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 13 amushukishije Jus na 300 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Nzabanita Espoir w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 amushukishije amafaranga y’u Rwanda 300 n’umutobe (Jus).

Uwo ukurikiranweho icya bikekwa ko hari uburozi yashyize muri uwo mutobe kuko umwana avuga ko akiwunywa yahise amera nk’utaye ubwenge, maze uwo mugabo akabona kumusambanya ndetse amubwira ko nabivuga azamwica.

Umuturanyi wabo Bapfakwita Jean Baptiste, watabajwe amakuru akimenyekana akanagira uruhare mu itabwa muri yombi ry’ukekwa, avuga ko uyu mwana w’umukobwa iwabo ari mu Karere ka Rutsiro, aho yari amaze amezi arenga 2 aje aha mu Mudugudu wa Rurembo kwita kuri nyinawabo urwaye.

Akomeza avuga ko uyu mwana yamubwiye ko hari ku wa 9 Gicurasi 2026, uyu mwana ari kumwe n’undi mukobwa baturanye bari ku iduka, baje kugura ibyo bari batumwe, uyu mugabo ufite umugore, arahabasanga, atangira kubaganiriza, ababwira ko afite imodoka ashaka kuzabaha kuzabatwaramo (lifuti) akazanabagurira Jus.

Uwo mukobwa wundi yamubwiye ko nta byo we ashaka, icyakora niba uwo we abishaka azabimuhe. Birarangira bose barataha. Ati: “Ku wa 11 Gicurasi, umukobwa yasubiye kuri rya duka, wa mugabo arahamusanga barasuhuzanya. Umukobwa amubwira kumuha ya Jus yamwemereye. Umukobwa avuga ko ‘umugabo yarayiguze arayimuha’ agakeka ko hari ibindi yavanzemo kuko akimara kuyinywa yazengereye, akamera nk’utaye ubwenge.”

Umugabo ngo yahise amujyana mu murima wari hafi aho, mu myaka ihahinze, kuko bwari bumaze kwira nta bantu benshi bagica muri iyo nzira, amuha amafaranga 300 anamubwira ko ibyo agiye kumukorera nabivuga azamuhiga kugeza amubonye akamwica.

Umwana avuga ko yamusambanyije, birangiye bombi barataha, umwana ntiyagira uwo abibwira atinya ko uwo mugabo yazamwica, umugabo akaba ariko yari yaramubwiye ko anamubwira aho atuye umwana yumva baraturanye.

Nubwo uwo umwana yabicecetse, nyinawabo avuga ko yabonaga afite ikibazo kuko byagezeho no kwicara bitangira kumunanira. Nyina wabo yaramubajije umwana aramwihorera, icyakora uwo mubyeyi ntiyarekera aho, ahamagara wa mukobwa wundi bagendanaga, amubwira kumwegera akamubaza ikibazo afite gituma asa n’uwahindutse, binagaragara ko yicara akababara cyane nubwo abihisha.

Mugenzi we yaramuganirije, umwana amubwira uko byamugendekeye na wa mugabo wababeshyaga ngo afite imodoka azabaha lifuti. Amubwira ko yamushukishije jus n’amafaranga 300 akamusambanya, akamubwira ko nabivuga azamwica, none amerewe nabi cyane yanabuze uko abivuga.

Bapfakwita Jean Baptiste avuga ko uwo mukobwa yatanze amakuru undi muntu wumvaga ibyo abo bana baganira mu ibanga ahamagara uwo Bapfakwita ajyayo barabimutekerereza, atanga amakuru mu nzego zibishinzwe. Uyu mugabo yafashwe ku wa 18 Gicurasi, umwana ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi.

Umucunguzi Dani w’imyaka 28, na we utuye muri uyu Mudugudu wa Rurembo, ufite umugore n’umwana, avuga ko niba koko uyu mugabo yarakoze iki cyaha, nikimuhama akwiye kuzagihanirwa by’intangarugero kuko bibabaje cyane.

Ati: “Dutegereje isuzuma rya muganga rikazaduha ukuri, ariko bibaye ari ko byagenze byaba bibabaje cyane. Umuntu ukuze, wubatse, kwangiza umwana kariya kageni byaba bitubabaje twese nk’ababyeyi nta kari urutega twamucira, yakanirwa urumukwiye kuko bwaba ari ubugome ndengakamere.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bsoco, yavuze ko bikimenyekana uwo mugabo yahise afatwa. Ati: “Twamufashe tumushyikiriza RIB, Sitasiyo ya Gisenyi ngo akurikiranwe, icyaha nikimuhama azabiryozwe.’’

Yasabye ababyeyi kujya bakurikirana abana babo umunsi ku wundi, anasaba abagabo kumenya ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko ko bakwiye kubigendera kure, anabwira abana kudaceceka ihohoterwa bakorerwa, kuko nk’uyu iyo abivuga bikiba aba yaravujwe kare atarangirika cyane, n’uwamuhohoteye agahita afatwa hatarashira icyumweru cyose.

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza, 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe umwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE