RFL irishimira umusaruro uva mu bukangurambaga ‘Menya RFL’

RFL irishimira umusaruro uva mu bukangurambaga ‘Menya RFL’
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa yishimiye umusaruro uzava mu bukangurambaga Menya RFL (Foto Kayitare J.Paul)

Lt Col Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yagaragaje ko nka RFL yishimiye umusaruro uva mu bukangurambaga ‘Menya RFL’ yatangije.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, nyuma y’iminsi ibiri RFL itangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi itanga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Karangwa, yagize ati “Urebye aho twaciye hose abantu benshi ntibari bayizi ariko nyuma yo kubaganiriza mu kiganiro cyimbitse tukababwira ibyo dukora, bakabaza n’ibibazo urabona ko bayumva cyane”.

Akomeza agira ati “Ubutumwa tugenda tubona nuko bose bishimye bamaze kuyimenya.

Ikindi nitujya mu ntara tuzasanga abaturage barabasobanuriye kuko babitwemereye na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabitwemereye kandi n’ahandi niko byagenze.

Dufite ikizere ko aho tuzajya tujya, tuzajya dusanga inzego z’ibanze zaramaze kubabwira RFL icyo ari cyo ndetse na serivisi zacu dutanga”.

Ntazinda Erasme, Meya w’akarere ka Nyanza, ahamya ko bamenye imikorere ya RFL na serivisi itanga kandi ko bagiye kujya bayibwira abaturage kugira ngo bashobore kuyigana bazi neza serivisi itanga.

Ati “Twamenye RFL n’imikorere yayo kugira ngo tubashe no kubwira abaturage uburyo bagomba kwitwara cyane cyane mu kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa na RFL”.

RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano); gusuzuma uburozi n’ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire n’izindi.

Laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera imaze imyaka itanu itanga serivisi zitandukanye kandi uzikeneye akazibona mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Biteganijwe ko ubukangurambaga bwa ‘Menya RFL’ buzakomereza mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42