REG VC yigaranzuye Police VC yegukanye igikombe cya Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 21
Image

REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-0 (25-23,25-14, 25-23), yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Volleyball mu Bagabo nyuma kuzuza intsinzi ya gatatu yasabwa. Uyu mukino wa gatanu mu nyuma ya Kamarampaka wabereye kuri Stade petit Stade kuri iki Cyumweru, tariki 17 Gicurasi 2026.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi, amakipe yombi yanganya intsinzi ebyiri kuri ebyiri, buri kipe isabwa gutsinda ikegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025/26. Ni umukino watangiye wegeranye cyane nta kipe n’imwe ishyiramo ikinyuranyo kirenze amanota abiri.

Mu minota ya nyuma, REG VC yongereye ikinyuranyo cy’amanota birangira yegukanye iyi seti ku manota 25-23. Iyi kipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu yakomerejeho mu iseti ya kabiri bidatsinze iyegukana ku manota 25-14.

Mu iseti ya gatatu, ikipe ya REG VC yakomeje gukina neza itsinda amanota menshi, Police VC yagerageje kuyigora, ariko birangira iyi kipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu iyitsinze ku manota 25-23.

Umukino warangiye REG VC yatsinze Police VC amaseti 3-0, yegukana igikombe cya Shampiyona cya 2025/26, kiba icya kabiri itwaye mu mateka.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yatsinzwe imikino ibiri ya mbere, ariko birangiye yigaranzuye iya Polisi y’Igihugu.

Aya makipe yombi yahise anabona itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya ‘African Volleyball Clubs Champions Championship’, rihuza amakipe yo muri Afurika yabaye aya mbere iwayo.

Mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka harimo Sibomana Placide wabaye utanga imipira mwiza ‘Best Server’, Gisubizo Merci aba uwakira imipira mwiza ‘Best Receiver’, Ntanteteri Crispin aba ufasha bagenzi be gutsinda ‘Best Setter’.

Matui Nicholas yabaye usatira mwiza ‘Best Attacker’, Twagirayezu Emmy aba uhagarika imipira neza ‘Best Blocker’, Niyigena Jules aba ‘Best Libero’. Umukinnyi mwiza w’irushanwa ‘MVP’ ni Matui Nicholas.

Igikombe cya Shampiyona mu bagore cyamaze kwegukanwa na APR WVC yatsinze Kepler WVC mu mikino itatu ya mbere ya kamarampaka.

Byari ibyshimo ku abakinnyi ba REG VC nyuma kwegukana igikombe
Abakinnyi beza bahize abandi muri Shampiyona ya Volleyball ya 2025/26 mu bagabo
Abakinnyi bahize abandi muri Shampiyona ya 2025/26 mu bagore
Kapiteni wa REG VC ashyikirizwa igikombe cya Shampiyona
APR WVC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona yegukanye mu bagore
Police VC yasoreje ku mwanya wa kabiri
Kepler WVC yasoreje ku mwanya wa kabiri mu bagore
Police WVC yasoreje ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’abagore
REG VC yigaranzuye Police VC yegukana umukino wa gatatu yasabwaga
Byari ibyishimo ku mutoza Benon Mugisha Bavuga nyuma yo guhesha REG VC igikombe cya Shampiyona
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 17, 2026
  • Hashize amasaha 21
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE