RDF yasobanuye iby’umusirikare wafashwe yambutse umupaka w’u Burundi

RDF yasobanuye iby’umusirikare wafashwe yambutse umupaka w’u Burundi

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye iby’umusirikare wayo witwa Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda, wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba-Gasenyi, ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka.

Itangazo ryashyizwe hanze na RDF rishimangira ko Sgt Sadiki Emmanuel yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, ubu aka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyera.

Ubuyobozi bwa RDF bwagize buti: “RDF buricuza ku bw’iki kibazo cyabereye ku mupaka duhuriyeho kandi yiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi zishoboka na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare agarurwe imuhira.”

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.

Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka w’u Rwanda–Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.

Nk’uko bitangazwa mu ibaruwa yasinywe na Col. Nzirubusa, uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze akibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43