RDC yongeye kwiyemeza guhangana na FDLR
Nyuma y’amezi umunani u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bisinyanye amasezerano y’amahoro ya Washington, ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2026 ibihugu byombi byongeye kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025.
Mu biganiro byabaye ku nshuro ya gatanu bihuza impande zombi byahereye ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga i Geneva mu Busuwisi, intumwa za Guverinoma ya RDC zongeye kwiyemeza kongera imbaraga zo guhashya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR umaze imyaka isaga 30 uteza ibibazo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu n’Akarere k’ibiyaga Bigari muri rusange.
Guverinoma y’u Rwanda na yo yongeye guhamya ko yiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR uzaba utagiteje impungenge z’umutekano zishingiye ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi, iterabwoba no guhungabanya ituze ry’abaturage.
Iyi nama yitabiriwe n’abahuza barimo intumwa za Qatar ikurikirana ibiganiro hagati ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziharanira kuzahura umubano w’u Rwanda na RDC ndetse na Togo nk’umuhuza uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Abagize itsinda rihuriweho mu gukora ibishoboka byose ngo amahoro aganze mu Karere k’Ibiyaga Bigari, impande zose zitabiriye zasuzumye imiterere y’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bungurana ibitekerezo mu kurushaho kumva imitekerere y’ibibazo bihari.
Impande bireba ziyemeje gukoresha amahirwe y’ubugenzuzi bw’ibibera ku kibuga mu rwego rwo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington. Abitabiriye bahawe amakuru agezweho yakusanyijwe n’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ku birebana n’urugendo rwo kwambura intwaro abari mu mitwe yitwaje intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Byatanze amahirwe yo kungurana ibitekerezo ku buryo umusanzu wa MOUSCO ufasha mu kugera ku ntego z’amasezerano ya Washington binyuze mu gufasha abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no gutahuka, ndetse hanagaragazwa intambwe zikurikiraho mu guhuza ibikorwa byo kugera ku ntego zikwiriye.
RDC n’u Rwanda byiyemeje gukomeza guhererekanya amakuru mu buryo buhoraho hagamijwe kurushaho gushyira imbere kugendera ku kuri kw’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC. Ibihugu byombi byashyimye umusanzu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo bikomeje gutanga binyuze mu biganiro by’amahoro.
Amasezerano y’amahoro ya Washington atanga amahirwe akomeye yo kugarura amahoro n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ari na yo mpamvu impande bireba zose ziyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa byuzuye.