Dr Eugène Rwamucyo yakatiwe imyaka 27: Ubutabera bwongeye guha icyubahiro abazize Jenoside

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image
Eugene Rwamucyo, a Rwandan doctor for staff at the hospital in Maubeuge, northern France, gives an interview October 24, 2009 in Lille. Rwamucyo who lives in Belgium was suspended by the hospital after discovering he was on an Interpol wanted list in connection with Rwanda's 1994 genocide. Several other Rwandans accused of taking part in the genocide have been arrested in European countries, but none of them have been extradited to Rwanda. AFP PHOTO PHILIPPE HUGUEN (Photo credit should read PHILIPPE HUGUEN/AFP via Getty Images)

Tariki ya 17 Nyakanga 2026 yabaye umunsi w’amateka mu rugendo rwo guca umuco wo kudahana mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, baherereye cyane cyane ku mugabane w’i Burayi. Kuri uwo munsi, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije ko Dr. Eugène Rwamucyo ahamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rumukatira imyaka 27 y’igifungo.

Uyu mwanzuro wabaye iherezo ry’urugendo rurerure rw’ubutabera ku barokotse n’imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikirego cya mbere gishinja Dr. Rwamucyo cyatanzwe na CPCR, (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), Ihuriro ry’imiryango ikurikirana abagize uruhare muri Jenoside bihishe ubutabera, tariki ya 23 Mata 2007, mu gihe Urukiko Gacaca rw’i Butare rwamukatiye burundu mu 2009. 

Dr. Rwamucyo bwa mbere yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 tariki ya 30 Ukwakira 2024 ajuririra icyemezo cy’urukiko. Urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho icyo gihano nubwo ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30. Mu bujurire, Dr Rwamucyo yahamwe n’ibyaha bitatu; gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Yiregura, Dr Rwamucyo yahakanaga ko nta Batutsi bishwe muri Centre Universitaire de Santé Publique (CUSP) yari ayoboye mu gihe cya Jenoside cyangwa muri Centre Hospitalier Universitaire de Butare (CHUB), kandi inkiko Gacaca zaramuhamije uruhare mu iyicwa rya Cécile Nyirasikubwabo, wakoreraga CUSP, afatanyije na Félicité Musanganire, na we wari umukozi wa CUSP. Abandi bakozi ba CUSP bishwe ni Gasana Callixte na Césarie Mukamusoni.

Ibi Dr Rwamucyo yakomeje kubihakana no mu rukiko, kandi Inkiko Gacaca zarasanze yaratanze amabwiriza yo gushyingura imibiri y’abishwe kugira ngo hahishwe ibimenyetso bya Jenoside yakorerwaga Abatutsi icyo gihe. 

Dr Rwamucyo yavugaga ko nta muganga cyangwa undi mukozi wo kwa muganga wagize uruhare muri Jenoside i Butare. Nyamara inkiko Gacaca z’i Butare zahamije ibyaha bya Jenoside abaganga 29 n’abaforomo 31 bakoraga muri CHUB, CUSP, LABOPHAR, CARAES na Kabutare.

Muri abo harimo; Dr. Jotham Nshimyumukiza wahoze ayobora CHUB, yahamijwe kwica Karekezi Jean Claude n’abandi Batutsi, Dr. Pascal Habarugira wakatiwe imyaka 19, Dr. Berthe Nyiraruhango, Dr. Aloys Nyagasaza na Dr Emmanuel Twagirayezu, wahamijwe gutanga abarwayi b’Abatutsi ngo bicwe n’Interahamwe n’abasirikare ba ESO. 

Hari kandi n’abaforomokazi n’abandi bakozi ba CUSP bakatiwe Jenoside, harimo Uwimana Thérèse, Musabyemariya Marceline, Mukamurangwa Marie Rose, Nyiramisago Thérèse, Kantengwa Annonciata na Mukamuzima Philomène.

Mu buhamya bwe, Dr. Rony Zachariah, wakoreraga Médecins Sans Frontières muri CHUB mu gihe cya Jenoside, yabwiye urukiko ko hagati y’abantu 150 na 200, bari abakozi n’abarwayi b’Abatutsi, bakuwe muri CHUB bakicwa n’Interahamwe na bamwe mu bakozi bagenzi babo ndetse n’abasirikare bo muri ESO. 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa CHUB bwakoze urutonde rw’abakozi n’abarwayi b’Abatutsi bishwe, rusangamo amazina 82, akaba akunze kwibukwa buri mwaka mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyemezo cy’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris cyo guhamya Dr Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ni indi ntambwe ikomeye mu rugamba mpuzamahanga rwo guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rubanza rwashimangiye ko n’iyo imyaka yaba ishize, ibyaha bya Jenoside bitibagirana kandi ababikoze bakomeza gukurikiranwa aho bari hose.

Nanone ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse, abari abakozi ba CHUB n’ibyemezo byafashwe n’inkiko Gacaca byafashije gusubiza ku murongo ukuri ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu mavuriro ya Butare, bunaha icyubahiro inzirakarengane zahiciwe. Icyemezo cya Paris ni ubutumwa bukomeye ko ubutabera bukomeza kuba inkingi yo kurwanya umuco wo kudahana no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE