Perezida Kagame yavuze ku buryo yafungiwe i Paris mu 1991
Ni inkuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame avugaho gake, ariko atazigera yibagirwa ndetse n‘amazina y’abo bahuye ku wa 22 Nzeri 1991 ahamya ko atazigera asibama mu ntekerezo kuko yari azi ko agiye mu biganiro by’amahoro i Paris mu Bufaransa, yisanga imbere y’abamuhatira guhagarika urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma bimuviramo gufungwa.
Mu nkuru yaviriye imuzingo abitabiriye Biro Politiki y’Umuryango RPF Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga, Perezida Kagame yagarutse ku ifatwa rye n’ibiganiro yari yabanje kugirana n’abayobozi b’u Bufaransa, nka Paul Dijoud wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ndetse n’umuhungu wa Perezida François Mitterrand witwa Jean Christophe Mitterand.
Ibyo biganiro biri mu bintu byinshi arebaho agahamya adashidikanya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa mu mugambi wateguwe igihe kinini nubwo kugeza n’uyu munsi hari abavuga ko Abanyarwanda bakabya iyo babivuga batyo.
Perezida Kagame yavuze ko ajya kwerekeza mu Bufaransa, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bari bamubujije, ariko na we akabereka ko kujya muri ibyo biganiro byari ingenzi kugira ngo batazafatwa nk’abantu bakunda kurwana badashaka amahoro.
Ubuhamya bwa Perezida Kagame
Perezida Kagame yatangiye abaza Tito Rutaremara niba yamwibutsa ko yari mu bantu bari kumwe ubwo bitabiraga ubutumire i Paris.
Ati: “Tito, uri mu bantu twari kumwe mu mwaka wa 1991 i Paris mu nama na Paul Dijoud? Ni izina ntashobora kwibagirwa. Ariko ndibuka Bihozagara, ndibuka, wari uhari nawe?”
Tito Rutaremara: Oya, ahubwo naje mbere.
Perezida Kagame: Twarahagusanze, ni yo mpamvu nabanje kugira urujijo. Abo najyanye na bo ni ba nde?
Tito Rutaremara: Ni Bihozagara wari wazanye na Dr. Ndahiro.
Perezida Kagame: Ndibuka ko bari nk’abantu batanu, ariko nibura twaguhaye iyo nkuru nyuma y’inama.
Tito Rutaremara: Yego ndayibuka.
Perezida Kagame: Ibintu bibiri byarabaye, kandi ibi ndabivuga kubera ko vuba aha hari ikindi kintu gishishana cyabaye.
RPF twatumiwe i Paris, aho twagombaga guhura na bamwe mu bantu bo muri Guverinoma ya Habyarimana. Mu byo twabwiwe, twagombaga kuganira ku mahoro. Mu by’ukuri RPF nari mbereye Visi Chairman icyo gihe, yashimangiye ko ntakwiye kujyayo.
Kubera ko bavugaga bati: ariko urebye ibi bintu byose birimo kuba, icyo gihe hari tariki ya 22 Nzeri 1991, abantu bakomeje kumpatira kutajyayo kubera ko hari ibibazo byinshi, ahubwo bari banatewe inkeke n’umutekano wanjye n’ibindi.
Narababwiye [Abafaransa] nti: ariko dufite Chairman, akwiye kuba ari we uza, bati: “Oya ni wowe dushaka!” Ibyo bizamura impungenge ku bantu bacu, bavuga ko ntakwiriye kugenda ariko ndatsemba ndababwira nti: ndagenda kubera ko nintajyayo ngo tugaragare ntituzigera twumvwa, bazatekereza ko duhari gutyo gusa turwana ariko tudashaka amahoro.
Rero naragiye, ibintu bike byarahabaye, tuhageze twakoze inama hari mu gitondo. Nahuye n’abantu batandukanye, umwe muri bo ni umugabo wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, uwo mugabo yitwaga Paul Dijoud.
Naramukurikiranye, nyuma yaje kuba Ambasaderi w’u Bufaransa muri Mexique, ajya n’ahandi hatandukanye. Uyu munsi ni umusaza nkanjye, ariko ari mu myaka igera muri 96. Nahuye na we, mpura n’umuhungu wa Mitterand, nari ngiye gukubitirwa kunanirwa kuvuga amazina yabo neza.
Mu nama rero, uwo mugabo witwa Paul Dijoud yakomeje kuntunga urutoki, avuga ati: “Mugomba guhagarika kurwana. Nagerageje kumusobanurira nti: urabona si uko tunezezwa no kurwana, ntiturimo kurwana kubera ko bidushimisha ahubwo turwana kubera impamvu; munyurira mu mateka.
Yakomeje guhatiriza maze ibiganiro bizamo impaka kubera ko narakaye musubiza mu buryo butamushimishije. Yavuze [n’agasuzuguro] ati: “Oya mugomba guhagarika kurwana kubera ko nimutabikora, n’iyo mwafata Kigali nta bantu banyu muzahasanga.”
Ibyo ni ibyo yambwiriye mu nama. Mbere na mbere sinahise numva ibyo ashatse kuvuga: ngo nta banjye nzasangayo? Ariko mu mvugo itajimije byari bisobanuye ko bazicwa. Nyuma rero inama yarabaye irarangira ariko ntiyari inama nziza, maze ubwo twari turimo gusohoka yaraduherekeje tugeze muri koridoro arangije aravuga ati: “Nizeye kuzongera guhura namwe ubwo uzaba uri Umugaba w’Ingabo nshya z’u Rwanda.“ Ndamubwira nti, Yego Muyobozi! Naravuze nti: Ibyo, igihe bizaba wizere ko nzakora akazi kanjye neza cyane. Ibyo ni byo namubwiye.
Icyo gihe nagombaga kurarayo nkagaruka bukeye, maze muri hoteli narayemo, ntekereza ko hari muri Hoteli Hilton. Nari ndi kumwe na Dr. Ndahiro ndetse na Tom Byabagamba. Igicuku kinishye ahagana saa kumi z’igitondo, naricuye nsanga amatara acanye mu cyumba nzengurutswe n’abantu batandatu cyangwa barindwi bafite imbunda.
Ntibari bambaye imyenda ya gisirikare, ahubwo bari bambaye amakoti. Narabyutse ndababaza nti: muri ba nde? Maze umwe muri bo abwira bagenzi be ati: “Mwamwumvise, aranavuga Icyongereza.” Icyo gihe nari mu mwanya utari wo. Barambaza bati: “Ibyangombwa byawe biri he? Zana isanduku (briefcase) yawe?“ Mbere y’uko nyibafungurira bari bamaze kuyica.
Ariko nakomeje kubabaza nti: muri ba nde? Ubwo nakomezaga kubabaza, narungurutse inyuma y’umuryango uduhuza n’aho Dr. Ndahiro na Tom Byabagmba bari bari, mbona babicaje hasi bambaye amapingu.
Njye ntabwo banyambitse amapingu, narababajije nti: ariko ni ibiki birimo kuba? Byari bikomeye, nyuma baradutwaye batujugunya muri gereza. Sinari nzi ibyo ari byo kuko bwari ubwa mbere ngeze i Paris, ikaba n’inshuro ya mbere ngeze muri gereza.
Ntekereza ko ari na yo nshuro ya nyuma, kuko guhera icyo gihe kugeza uyu munsi nta yindi gereza nigeze njyamo. Badushyize ahantu mu nzu yo munsi y‘ubutaka (basement) badukingiraniramo barahadusiga. Nyuma y’aho hari abandi bantu baje ahagana saa cyenda.
Mu by’ukuri impamvu nibuka ko Bihozagara yari ahari, bari bamenye aho batujyanye sinzi uko bafashijwe n’abantu bari mu Bufaransa bari baziranye, maze tubona Jean Carbonare na Bihozagara. Yari inshuti yacu y’Umufaransa yitwaga Carbonare.
Barahageze muri iyo gereza yo munsi y’ubutaka, ntekereza ko bari bazi aho turi, bagerageza kuduha ibyo kurya nanga kubirya, narababwiye nti: nta kintu ndi burye nkiri muri iyo gereza. Batuzaniye imigati n’amata kubera ko twari twanze kurya ibiryo bya gereza. Nyuma bashatse kuduhata ibibazo, na ko barabikoze. Bagerageje kunshyiraho akantu gatahura umuntu ubeshya ndabyanga. Narababwiye nti: ntako nemera gushyirwaho. Nababwiye ko niba bashaka kunyicira aho babikora.
Nyuma y’aho barambajije bati: “Ni nde mwahuye?“ Navuze Paul Dijoud, barambaza bati: “Undi mwahuye ni nde?” Ndavuga nti: “Christophe Mitterand.” Baravuga bati: “Reka reka yitwa Jean Christophe Mitterand!“
[Abari muri Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi baraseka….]
Barambwiye bati: Subiramo, ndababwira nti: oya simbisubiramo. Ndababwira nti: si njye wamuhaye ayo mazina. Hanyuma ahagana nka saa mbiri zuzuye baraturekuye muri iryo joro ndataha, mva i Paris nerekeza i Buruseli [mu Bubiligi] aho nagombaga gutegera indege ku munsi ukurikira nkagaruka imuhira.
Mbabwiye iyi nkuru, kubera ko kuba umuntu yaratubwiye ko hari ikintu cyajyaga kuba ku bantu bacu, avuga ati: “Nubwo mwafata i Kigali nta bantu banyu muzahasanga. Ntimuzasanga bakiri bazima”, nyuma naje kubihuza n’amateka n’ibyabaye nyuma, nta kindi nari gukora uretse kwanzura ko icyo ari cyo byari bisobanuye. Bari bafite amakuru y’ibyendaga kubaho.







