Harashakwa Tekinoloji imenyesha aho amazi yaba arimo kumeneka
Mu gihe cy’Impeshyi amazi akunze kuba amake bigatuma habaho kuyasaranganya, hakaba n’igihe hari amatiyo atoboka, amazi akameneka, ariko Guverinoma yahagurukiye icyo kibazo ku buryo hari gushakwa tekinoloji yakwerekana aho ameneka bitabaye ngombwa guhamagara Ikigo gishinwe amazi, isuku n’isukura.
Abatuye mu bice bitandukanye bagaragaza ko koko hari abamara igihe nta mazi bafite, ahandi amatiyo agatoboka, ariko ko hari ingamba bumvise zigenda zishyirwaho mu gukemura icyo kibazo. Mukashema Magnifique utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari igihe bamara icyumweru nta mazi bafite cyane cyane mu gihe cy’izuba.
Yagize ati: “Ubu mu gihe cy’izuba, amazi aba make, tukaba twamara icyumweru nta n’igitonyanga. No ku masoko asanzwe uba ubona amazi aza ari make, gusa iyo dukurikiye amakuru kuri radiyo twumva ko hari ibikorwa Leta irimo gukora mu gusana no kongera imiyoboro y’amazi, kubaka ibigega byajya biyabika, gufata ay’imvura akabikwa mu bigega mu ngo, bizagabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi.”
Kabera ucururiza mu mujyi wa Kayonza we ku kibazo cy’amazi yavuze ko hari igihe abura kandi hakaba n’ajya agaragara ameneka, amatiyo yatobotse, gusa ko bihutira kubimenyesha WASAC. Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi mu mpeshyi gikunze kugaragara, hakabaho gusaranganya kimwe n’amatiyo amwe n’amwe ajya apfumuka amazi akameneka nubwo bidakunze kuba kenshi, gusa bisaba guhamagara WASAC.”
Ku bijyanye n’amazi ameneka Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko harimo kwigwa uburyo (tekinoloji) yajya ihita igaragaza aho yaba amenaka, ubutabazi bugakorwa vuba na bwangu. Yagize ati: “Turimo kuganira na kampani y’Abayapani isanzwe ikorera hano mu gihugu yatweretse ko kugabanya amazi ameneka bishoboka cyane, ubu turi mu biganiro ku buryo twanayegurira n’ibice binini by’amazi yo mu Mujyi ngo idufashe, amasezerano twarayasinye, ni yo mpamvu turimo kuvuga ko mu 2029 intego tuzaba twayigezeho, ni ikintu kiduhangayikishije ntabwo byasobanuka ukuntu tubura amazi twarangiza tukavuga ngo hafi 35 % yayo dufite make ngo na yo arameneka, ntagere ku baturage. Turimo kubikoraho.”
Dr Nsengiyumva yagaragaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri mu bihangayikishije ariko ko hari imishinga igamije kugikemura. Yagize ati: ‘Ni ikibazo kiduhangayikishije nka Guverinoma, ntabwo ari byiza kubona abantu batonze umurongo bategereje amazi n’amajerekani, bamaze kabiri amazi ataza, ntabwo bidushimisha. Ni cyo gituma hari imishinga turimo kushyiramo imbaraga ngo amazi aboneke vuba.”
Yagarutse ku birimo gukorwa harimo kongera ibikorwa remezo no gukangurira Abanyarwanda gukoresha neza amazi ahari. Ati: “Guverinoma irimo gushyira mu bikorwa imishinga izatuma ingano y’amazi atunganywa yiyongera ikava kuri metero kibe zisaga 367 000 ku munsi muri uyu mwaka, ikagera kuri metero kibe zisaga 688 000 ku munsi mu 2029.”
Muri iyo mishinga harimo kwagura no gusana ibikorwa remezo n’imiyoboro y’amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akava ku kigero cya 35% akagera ku kigero cya 25% mu mwaka wa 2029. Intego ni uko muri 2050 iki gipimo cy’ayameneka yagera ku kigero cya 5%.
Hari umushinga wo kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III, bukava kuri metero kibe 40 000 ku munsi bukagera kuri metero kibe 65 000 ku munsi muri Nzeri 2026. Harimo gutegurwa umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV, ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri metero kibe 150 000 ku munsi. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba warangiye mu gihe cy’imyaka itatu ni ukuvuga mu Ukuboza 2029.