FPR – Inkotanyi yacyeje Perezida Kagame wahawe kuyobora Komisiyo ishinzwe AI

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 17, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR – Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaragizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano ku rwego Mpuzamahanga ‘AI for Good Global Commission’ mu Ntangiriro za Nyakanga 2026.

Yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR- Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, yitabiriwe n’abarenga 2000, yabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uwo Muryango giherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Kuyobora Komisiyo yihariye yo kugenzura Ubwenge Buhangano bishimangira ubushishozi n’ubuhanga muyoborana bikomeza guhesha ishema Igihugu cyacu muri rusange kandi bikaduhesha ishema twese nk’Abanyarwanda.”

Yavuze ko iyi nama iteranye hashize hafi imyaka 40 Umuryango FPR uvutse ndetse n’imyaka 32 u Rwanda rubohowe kandi ko igishyizwe imbere ari ugusigasira ibyagezweho. Yagize ati: “Muri iyo myaka yose urugendo rwacu rwaranzwe no gushimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda, kwimakaza ibiganiro mu kwishakamo ibisubizo, guharanira umutekano no guhora dushishikajwe n’iterambere rishingiye ku mutungo bwite w’Igihugu cyacu no gusigasira ibyagezweho.”

Yagarutse ku mibare igaragaza uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibereho y’Abanyarwanda yabaye myiza, imyaka y’uburame ikiyongera kimwe no kuzamuka k’ubukungu bw’Igihugu kandi ko bikomoka ku Buyobozi bwiza.

Ati: “Imibare igaragaza ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyamaze kurenga imyaka 70, ivuye ku myaka 46 twari dufite mu 1994. Ubukungu bw’u Rwanda buri kwiyongera hejuru ya 8% mu myaka ishize. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame tubikesha ukureba kure kwanyu muri gahunda zitandukanye n’icyerekezo muha Igihugu cyacu mu bushishozi buhambaye, twagiriyemo amahirwe adasanzwe nk’Abanyarwanda kandi bwagaragariye n’amahanga muri rusange.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR -Inkotanyi, Bazivamo Christophe yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri urugendo. Ati: “Nubwo hari byinshi twishimira byagezweho, urugendo ruracyari rurerure, haracyari imbogamizi  zimwe ziduturutseho zirimo imikorere ibusanya n’indangagaciro z’Umuryango kuri bamwe  n’izindi zituruka ku mikorere ya za politiki   ku Isi ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu Karere, ibyo byose bigira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi bikaba bidusaba buri gihe guhora twiteguye, tunishakamo ibisubizo.”

Yavuze kandi ko abanyamuryango biteguye gutanga ibitekerezo bifasha mu gusesengura no kunoza ingamba, imikorere n’imyitwarire bikomeza imihigo mu kwigira n’ubudasa mu iterambere rirambye.

Urubyiruko n’umuturage ku songa

Bazivamo yagaragaje ko urubyiruko rwahawe amahirwe, kandi ko urwitabiriye inama rugera hafi kuri 60%, arushishikariza kuyabyaza umusaruro.

Ati: “Inama yiganjemo urubyiruko, hafi 60% by’abitabiriye iyi nama ni urubyiruko. Dukomeje gushishikariza no kurufasha rukabyaza umusaruro amahirwe menshi Igihugu kibaha mu rwego rw’ubukungu nko mu buhinzi, ubukerarugendo, inganda n’ikoranabuhanga haba mu rwego rw’imibereho myiza nko mu burezi, n’ubuzima, no mu miyoborere aho benshi bagaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi. Urubyiruko batumiwe ari benshi ni andi mahirwe mwabahaye yo kongera kubona impanuro zanyu mu buryo butaziguye kandi rurabibashimira.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR – Inkotanyi, Bazivamo yijeje ko impanuro bahabwa bazakomeza kuzishyira mu bikorwa hagamijwe kwigira, kwishakamo ibisubizo no gusigasira icyerekezo cy’Umuryango n’Igihugu muri rusange kandi ko abayobozi  bazakomeza gukurikirana mu buryo buhoraho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nk’iyi, ibyemezo n’ingamba bitandukanye bya Guverinoma kuko bishyirirwa mu bikorwa mu Midugudu, kugira ngo umuturage ahore ku isonga ahabwe serivisi zinoze.

Aba ni bamwe mu banyamuryango `b’Umuryango FPR – Inkotanyi bitabiriye Inama ya Biro ya Politiki
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 17, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE