Bosco Nshuti yasobanuye impamvu yahisemo kuzafashwa n’itsinda rimwe mu gitaramo
Umuhanzi uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Bosco Nshuti yasobanuye impamvu yahisemo itsinda rya ‘New Melody’ gusa rizamufasha gususurutsa abazitabira igitaramo cye cyo kumurika Alubumu ya gatanu avuga ko yifuza ko abazaza bahabwa umwanya uhagije wo kumubona ku rubyiniro.
Mu buzima busanzwe iyo umuhanzi afite igitaramo bimenyerewe ko ashyira hanze urutonde rw’abahanzi bazamufasha ndetse abenshi usanga bateguye urutonde ruriho itsinda n’abandi bahanzi ku giti cyabo bitandukanye n’uko Bosco Nshuti yabiteguye mu gitaramo azakora tariki ya 19 Nyakanga 2026.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026, cyari kigamije kugaragaza aho ageze imyiteguro y’icyo gitaramo, yagaragaje urutonde rw’abazamufasha muri icyo gitaramo azamurikiramo Alubumu ya gatanu asobanura impamvu yahisemo bake.
Ati: “Tuzafatanya n’itsinda rimwe rya “New Melody” rizadufasha kuramya no guhimbaza Imana, hanyuma hari n’umuvugabutumwa abazaza bazamubona ni ukuvuga ko tuzarya indyo yuzuye.”
Yanasobanuye impamvu mu matsinda yose aririmba yahisemo New Melody gusa ndetse ntiyongereho abandi bahanzi.
Yagize ati: “Ni itsinda ryiza riramya neza kandi tudashidikanya ko rizatanga ibintu byiza byuzuzanya n’ibyo bateguye. Nahisemo gukorana n’itsinda rimwe gusa kugira ngo nzabone umwanya uhagije wo gufatanya n’abazitabira kuririmba za ndirimbo zose bazi kandi bakunda.”
Ni igitaramo avuga ko yahisemo ko kibanziriza icyo asanzwe akora buri mwaka yise ‘Unconditional love’ aho yifuza ko ibanzirizwa na Alubumu ye ya gatanu azamurikira muri icyo gitaramo ndetse n’izindi ndirimbo zitazwi zigize alubumu ya gatandatu izafatirwa amashusho muri icyo gitaramo.
Bosco Nshuti avuga ko yagerageje gukora ibintu byiza bityo abazitabira icyo gitaramo bazaryoherwa n’ibyo Imana yamushyize ku mutima na we akabibagezaho binyuze mu ndirimbo zigize izo alubumu zombi.

