Rayon Sports yatsinze Espoir FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Police FC 2-1 Etincelles FC

Bugesera FC 2-0 Rwamagana City FC

Mukura  0-1 Kiyovu

Musanze FC  1-0  Sunrise FC

Rayon Sports  3-0  Espoir FC

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ikomeje kuyobora  urutonde rwa shampiyona  y’icyiciro cya mbere mu bagabo by’agateganyo nyuma y’imikino y’umunsi wa 6.

Taliki 21 na 23 Ukwakira 2022 habaye imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona ahakinwe imikino  5 indi 3 igasubikwa kubera  amakipe amwe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 iri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Mu mikino yabaye, ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itsinda Espoir FC ibitego 3-0, uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iyi kipe yatsindiwe na  Raphael Osaluwe, Musa Esenu na Mucyo Didier.

Kuri uyu mukino kandi  abafana ba Rayon Sports  berekanye ifoto ya Perezida  w’u Rwanda Paul  Kagame iriho  ubutumwa bumwifuriza isabukuru y’amavuko.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Indi mikino ya shampiyona yabaye

Mu yindi mikino y’umunsi wa 6 yabaye, ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1, Bugesera FC itsinda Rwamagana City FC ibitego 2-0, Mukura  itsindirwa i Huye na Kiyovu igitego 1-0  naho Musanze FC itsinda Sunrise FC igitego 1-0.

Imikino yasubitswe ni uwagombaga guhuza ikipe ya AS Kigali na APR FC, Rutsiro FC na Gorilla ndetse n’uwa Marines FC na Gasogi United.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 6, ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 15, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 13, Musanze FC (12), APR FC (10), Gasogi United (10), Bugesera FC (9), Gorilla FC (7), Sunrise FC (7), Police FC (7), AS Kigali (6), Mukura (6), Rutsiro FC (5), Etincelles FC (5), Espoir FC (4), Rwamagana City FC (3) naho Marines FC iri ku mwanya wa 16 wa nyuma aho ifite inota rimwe.

Imikino y’umunsi wa 7  biteganyijwe ko izakinwa taliki 28 na 30 Ukwakira 2022.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE