Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Guinée Conakry

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Guinée Conakry

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu w’Umunya-Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo amasezerano y’amezi atandatu kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 irangiye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023 nyuma y’ibyumweru bibiri uyu mukinnyi yari amaze mu igeragezwa.

Alsény Camara w’imyaka 28 yakiniye amakipe atandukanye yo muri Guinee arimo Kaloum na Horoya AC, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

Uyu rutahizamu aje y’inyongera ku bandi bakina ku mwanya umwe barimo Musa Esenu uri mu biganiro byo kongera amasezerano ndetse na Charles Baale

Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26, irushwa inota rimwe na APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 27, izasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu 29 Ukuboza 2023, yakirwa na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa moya z’umugoroba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50