Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, yongera amasezerano Serumogo

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bashya, yongera amasezerano Serumogo

Myugariro Rushema Chris wakiniraga Mukura VS na Tambwe Gregoire uvuye muri Musongati FC y’iwabo i Burundi, basinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byatangajwe n’iyi kipe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Rushema Chris yari amaze imyaka ibiri muri Mukura VS yagezemo mu 2023 avuye muri Marines FC.

Tambwe Gregoire w’imyaka 20 ukina hagati mu kibuga yugarira yafashije Musongati FC y’iwabo gusoza Shampiyona y’i Burundi ku mwanya wa kabiri n’amanota 50.

Gikundiro kandi yongereye amasezerano Myugariro Serumogo Ally yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abandi bakinnyi bashya barimo umunyezamu Drissa Kouyate, Mohamed Chely na Rayane Hamouimeche.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025 yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/26.

Rushema Chris yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri
Serumogo Ally yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Tambwe Gregoire yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30