Rayon sports yarekuye Rwatubyaye, asubira muri Macedonia

Rayon sports yarekuye Rwatubyaye, asubira muri Macedonia

Rayon sports yemeje ko yatandukanye na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul wasubiye muri Shampiyona ya Macedonia mu ikipe ya KF Shkupi yaherukagamo muri 2021 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024 nyuma yo kumvikana n’ikipe ya FC Shkupi aguzwe agera ku bihumbi 30 by’amadolari y’Amerika.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Rwatubyaye yerekeje muri Turikiya aho iyi kipe iri gukorera umwiherero yitegura umwaka mushya w’imikino. Icyo gihe Gikundiro yavugaga ko akiri umukinnyi wayo ahubwo ifata nk’uwataye akazi.

Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye asubiye muri FC Shkupi yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia yari yaragezemo mu 2021 ariko akaza gutandukana nayo mu 2022 kubera ikibazo cy’imvune.

Kugeza ubu KF Shkupi muri shampiyona ya Macedonia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 38 mu mikino 18.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49