Rayon Sports yanganyije na Al-Merrikh, ikomeza kubura intsinzi

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 16, 2026
  • Hashize amezi 2
Image

Rayon Sports yanganyije na Al-Merrikh ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda.

‎Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2026.

‎Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi, dore ko Rayon Sports yifuzaga gutsinda kugira ngo isatire amakipe ari imbere, mu gihe Al-Merrikh yashakaga gutsinda igafata umwanya wa mbere.

‎Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.

‎Mu minota 20, Rayon Sports yihariye umupira itangira gusatira ishaka igitego binyuze mu bakinnyi basatira barimo Aziz Bassane na Fall Ngagne.

‎Ku munota wa 34, Gilles Razafimaro wa Al-Merrikh yateye ishoti rikomeye mu izamu, Olivier Kwizera ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

‎Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje gusatira ariko abakinnyi bayo bakina imbere ntibabashe kubyaza umusaruro uburyo bagenzi babo baremaga.

‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

‎Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi isatira izamu rya Al-Merrikh harimo ishoti Sindi Paul Jesus yateye, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Sanou Brahima.

‎Iyi kipe yakomeje gukina neza binyuze muri Sindi Paul wahinduraga imipira myinshi ariko ubwugarizi bwa Al-Merrikh bugakomeza kwihagararaho.

‎Ku munota wa 60, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka Aziz Bassane asimburwa na Ndikumana Asman.

‎Izi mpinduka zongereye imbaraga ubusatirizi bw’iyi  kipe kuko nyuma y’iminota ibiri Sindi Jesus Paul yahushije uburyo bwabazwe ari wenyine imbere y’izamu ryambaye ubusa ku mupira yateresheje umutwe ujya hejuru.

‎Mu minota 65, Al-Merrikh yongeye gusatira cyane ishaka igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe Gbane, umupira ufatwa neza n’umunyezamu Kwizera Olivier.

‎Mu minota 70, Rayon Sports yakomeje gusatira ariko abakinnyi bakina imbere bakagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.

‎Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gukomeza gusatira kwa Rayon Sports harimo umupira Fall Ngagne yahawe  yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye Daouda Ba aritambika ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

‎Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona y’u Rwanda.

‎Rayon Sports yananiwe gusubira ku mwanya wa kane, igira amanota 39 n’umwanya wa gatanu mu mikino 24 imaze gukina.

‎Ni mu gihe Al-Merrikh yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 45, inganya na Al-Hilal SC ya kabiri naho APR FC ni iya mbere n’amanota 46.

‎Umukino wabanjirije uyu, Police FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino icyenda idatsinda.

‎Police FC yafashe umwanya wa kane n’amanota 40, mu gihe iyo mu Karere ka Gicumbi iri ku mwanya wa 12 n’amanota 25.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 16, 2026
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE