Rayon Sports yamaganye imyitwarire mibi ya Luvumbu

Rayon Sports yamaganye imyitwarire mibi ya Luvumbu

Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi y’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nziga. Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi agaragaje ikimenyetso cyakwirakwijwe n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko muri RDC harimo gukorwa Jenoside ariko bukanashimangira ko u Rwanda ari rwo rubyihishe inyuma.

Ikimenyetso yakigaragaje mu mukino wa Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1 ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’inama y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, hatangajwe ko bitandukanyije na Luvumbu.

Ubutumwa bwa Rayon Sports buri ku rubuga rwa X, bugira buti “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium”.

Bukomeza bugira buti “Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo”.

Kugeza ubu nta bihano byatangajwe byaba byafatiwe uyu mukinnyi, Luvumbu, nyuma y’aho abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo bagaragaje kutishimira imyitwarire ye.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere Luvumbu Nziga yaba yitabye akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kugira ngo asobanure imyitwarire ye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42