Rayon Sports yakiriye rutahizamu wo muri Guinée Conakry

Rayon Sports yakiriye rutahizamu wo muri Guinée Conakry

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Rutahizamu Alsény Camara Agogo ukomoka muri Guinée Conakry, akaba ashobora guhabwa amasezerano mu minsi iri mbere.

Alsény Camara w’imyaka 28 yageze i Kigali murukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2023, yakirwa na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports ndetse na Kana Benie Axella, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore.

Uyu rutahizamu, ni umwe mu bo Rayon Sports iteganya gushingiraho mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo nyuma y’uko bigaragaye ko ubusatirizi bwayo budatanga umusaruro ukwiye.

Alseny Camara yakiniye amakipe atandukanye yo muri Guinée arimo Kaloum na Horoya AC, ASAC Ndiambour, Sacré-Coeur na Guediawaye FC muri Sénégal ndetse na Hassania d’Agadir yo muri Maroc.

Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 16, irushwa amanota arindwi na Musanze FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 23.

Biteganyijwe ko isubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu 25 Ugushyingo 2023, yakirwa na Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona uzabera kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50