Rayon Sports yaguze umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona ya Mali

Rayon Sports yaguze umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona ya Mali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yungutse umukinnyi mushya. Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Mali Issa Djiguiba ukina hagati mu kibuga asatira izamu, watowe nk’umukinnyi mwiza muri Shampiyona ya Mali mu mwaka wa 2025/2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yari asanzwe akinira AS Real de Bamako yo mu cyiciro cya mbere muri Mali, aho mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 8 muri shampiyona, ndetse anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Uyu mukinnyi yabaye uwa 11 uguzwe muri iri soko ry’abakinnyi asanzemo abandi bakinnyi bashya baherutse kugurwa. Abo ni Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Atisso Kodjo wo muri Togo, Nizeyimana Mubarak, Nkundimana Fabio, Charles Tchouplaou, Matumona Kanda Abbel, Nisingizwe Christian, Nshuti Didier, Muhoza Daniel na Ndayishimiye Didier.

Gikundiro imaze iminsi itangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, izakinamo amarushanwa mpuzamahanga arimo ‘CECAFA Kagame Cup’ na ‘CAF Confederation Cup’ ndetse n’amarushanwa y’imbere mu gihugu arimo ‘BK Pro League’ n’Igikombe cy’Amahoro.

Issa Djiguiba wahize abandi muri Shampiyona ya Mali yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25