Rayon Sports igiye gufatanya na RNIT iterambere Fund mu gukangurira abantu kwizigamira

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuva muri Mutarama 2023, ikipe ya Rayon Sports izatangira gukorana  n’ikigega RNIT Iterambere Fund mu gihe cy’umwaka umwe muri gahunda y’ubukangurambaga bashishikariza abantu kwizigamira cyane cyane urubyiruko rukunda imikino.

Impande zombi zikaba zarashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye taliki 14 Ukuboza 2022. Aya masezerano akaba azatangira muri Mutarama 2023 arangire muri Mutarama 2024.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bakomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye  kugira ngo bakomeze bubake umuryango ukomeye ubu ufite amakipe abiri iy’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru ariko bifuza no kujya mu yindi mikino.

Yakomeje avuga ko begereye RNIT Iterambere Fund babereka ko bafite abakunzi benshi cyane cyane urubyiruko  ndetse n’uburyo bashobora  kubasangiza ubutumwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ndetse n’imikino itandukanye.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Uwayezu yasobanuye ko  RNIT Iterambere Fund yabageneye amafaranga  atifuje kuvuga umubare wayo  azabafasha mu kazi kabo hanyuma amafaranga abakunzi b’iyi kipe bazishyura baje kureba imikino izategurwa  abe ayabo yo kwizigamira.

Ati : “Hari imikino ya gicuti  tuzategura,  abafana baje  bagure amatike ariko amafaranga baguze itike azahita ajya muri RNIT Iterambere Fund abe  ubwizigame bwabo”.

 Perezida  wa Rayon Sports, Uwayezu ashimangira ko abakozi, abakinnyi n’abandi bose bazajya bizigamira ndetse bakaba bafite n’inshingano yo gukangurira abakunzi b’iyi kipe kwizigamira ari benshi kandi yizeye ko bazabikora.

Yakomeje avuga ko abafana bashobora kwizigamira nk’itsinda cyangwa umuntu ku giti cye gusa hari n’uburyo ikipe ishobora kwizigamira   ku buryo na  ba bafana bashobora kujya bayifasha.

Umuyobozi mukuru w’ikigega  RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan  yagaragaje ko impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho iki kigega ari ukugira ngo  ubwizigame bwiyongere.

Ati : “ Mu ntego ya Leta ni uko muri 2050, Umunyarwanda azaba abasha kwinjiza byibura ibihumbi 12 by’amadolari y’Amerika  ku mwaka. Ariko usanga hari ibisabwa kugira ngo iyo ntego igeweho.”

Akomeza avuga ko harebwa uko ubwizigame bungana, kuko kugeza ubu ubwizigame  bw’igihe kirekire buri ku kigero cya 13% kandi byagakwiye kugera kuri 30%.

Umuyobozi mukuru w’ikigega  RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan 

Uyu muyobozi  avuga ko  Leta yashyizeho  RNIT  “Rwanda National Investment Trust Ltd”  ifite inshingano 2 zirimo kwigisha Abanyarwanda impamvu kwizigamira ari ingenzi kuri bo no ku gihugu muri rusange  ndetse no gushyiraho  uburyo  bikorwa ari yo mpamvu hashyizweho ikigega “Iterambere Fund” kuva muri 2016.

Umuyobozi mukuru  w’ikigega  RNIT Iterambere Fund, Gatera agaragaza ko kwizigamira  ari uguhera ku mafaranga ibihumbi 2 (2000 frw) kuzamura kandi amafaranga aba ari ay’umuntu igihe ayashatse ayabona kandi akaba yunguka.

Agaruka ku bufatanye na Rayon Sports, Gatera Jonathan  yagaragaje ko baberetse uburyo bazagera ku bantu benshi binyuze mu mikino bemera gukorana kandi barizera ko bizatanga umusaruro mwiza nyuma y’umwaka umwe w’amasezerano bakaba bakomeza gukorana.

Kuri ubu mu  kigega  RNIT Iterambere Fund abantu basaga ibihumbi 10 ku giti cyabo ni bo bamaze kwizigama naho abanyuze mu matsinda n’ibimina barenga ibihumbi 30, amafaranga bamaze kwizigamira akaba asaga miliyari 23.

Gatera asobanura ko miliyari 6 yavuyemo mu gihe cya COVID-19  aho yasabwe n’abagera ku bihumbi 5 ngo  bikenure.

Muri rusange inyungu ku mafaranga ari mu kigega  RNIT Iterambere Fund ni 11,42% ishobora kumanukaho gato ariko ntijye munsi ya 10,70%.

Kwizigamira mu kigega  RNIT Iterambere Fund abantu bakoresha telefoni ku buryo konti yo kwizigamira ifunguka kuri nimero y’indangamuntu. Abizigamira bakoresha ubu buryo; abakoresha MTN (*182*8*1*000800#)  n’abakoresha Airtel (*500*4*2*1*000800#).

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 18, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE