PTS Gishali: Hatangiye amahugurwa y’abapolisi bazigisha abandi

PTS Gishali: Hatangiye amahugurwa y’abapolisi bazigisha abandi

Ku wa Mbere taliki ya 15 Gicurasi, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 20, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa PTS, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya UNITAR.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere amahugurwa nk’inkingi ikomeye yo kubaka ubushobozi mu rwego rwo guhangana n’ibyaha  byugarije Isi ya none haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu mu gihe rwitabajwe.”

Yakomeje avuga ko guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano bisaba abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kuzamura urwego rw’abakora mu nzego z’umutekano.

Ati: “Aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagomba kubanza guhugurwa neza n’abarimu babifitiye ubushobozi kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego hateguwe aya mahugurwa kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.”

U Rwanda rwohereza abapolisi mu bihugu bitandukanye aho kuri ubu rufite amatsinda ane y’abapolisi muri Santarafurika, n’abiri muri Sudani y’Epfo.

U Rwanda rufite kandi muri ibyo bihugu abapolisi bakora nk’abajyanama (IPOs) n’abari mu myanya y’ubuyobozi barimo Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, uyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) na ACP Felly Bahizi Rutagerura ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ( UNMISS).

Elaine Maisonneuve wari uhagarariye UNITAR, yavuze ko bafite intego yo kuzamura urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi rw’abacunga umutekano kugira ngo babashe guhangana n’ibihungabanya umutekano birushaho kugenda byiyongera hirya no hino ku Isi, ari na ko bihindura isura uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42