Camera zo mu muhanda zahesheje igihembo Polisi y’u Rwanda

Camera zo mu muhanda zahesheje igihembo Polisi y’u Rwanda

Ku wa Gatandatu, taliki ya 10 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa “Public Innovation Award” mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya ku bufatanye n’Urwego rw’gihugu rw’Iterambere (RDB) rigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho impinduka.

Ni igihembo Polisi y’u Rwanda yahawe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangije yo gukoresha Camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga bakunze kwita ‘Sophia’ zashyizwe ku mihanda hirya no hino mu gihugu.

Ni igihembo cyatanzwe n’uhagarariye Banki y’Isi, Rolande Simone Pryce, ari kumwe n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gahunda z’iterambere (UNDP) Maxwell Gomera,  gishyikirizwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Camera zashyiriweho kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga zari ku rutonde rumwe n’indi mishinga irimo uw’Ubutaka App w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, uwo muri Minisiteri y’Ubuzima n’uw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Polisi yifashisha Camera mu byiciro bitandukanye birimo kugenzura amakosa akorwa mu muhanda n’abayobozi b’ibinyabiziga nko kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, amakosa akorerwa mu masangano y’imihanda ahari ibyapa bimurika, kuvugira kuri telefone utwaye n’andi makosa atandukanye.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bubasha kugaragaza nyir’ikinyabiziga cyaba moto cyangwa imodoka gikoze rimwe mu makosa yavuzwe haruguru n’amande ajyanye na ryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uru rwego rushinzwe umutekano rwashyize imbere ikoranabuhanga nk’igikoresho cy’ingenzi mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi.

Yagize ati: “Camera zigenzura umuvuduko ni zimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga Polisi yifashisha mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha akazi.”

Yakomeje agira ati: “Polisi yifashisha ikoranabuhanga no mu zindi serivisi nko mu kwiyandikisha no kwishyura ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, gusaba ko ikinyabiziga gikorerwa igenzura ry’ubuziranenge, gutanga ibirego no guhamagara ku mirongo itishyuzwa yashyiriweho kumenyekanisha ibibazo by’abaturage.”

Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwagiye bworoshya serivisi za Polisi, bugatuma zihuta kandi bugafasha mu gukumira, gutahura ndetse no kurwanya ibyaha muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25