Philippines: Umutingito wishe abantu 19 ukomeretsa abasaga 130

Philippines: Umutingito wishe abantu 19 ukomeretsa abasaga 130

Umutingito ufite ubukana 7.8 wishe abantu 19 muri Philippines abandi 134 barakomereka ariko imibare ishobora kuza gukomeza kwiyongera nkuko byatangajwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Uyu mutingito wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Kamena 2026, wibasiye bikomeye umujyi wa General Santos uri ku kirwa cya Mindanao, ari na cyo kinini mu Majyepfo y’icyo Gihugu. Ikigo cya Philippines gishinzwe iby’umutingito n’ibirunga cyatangaje ko uwo mutingito wabaye mu bujyakuzimu bwa kilometero 10.

Perezida w’icyo gihugu, Ferdinand Marcos Jr. yavuze ko yategetse inzego zose za Leta zibishinzwe guhita zitabara byihuse, anasaba abaturage kwimukira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zishobora kubageraho.

Ibihugu by’abaturanyi bya Philippines birimo; Indonesia n’u Buyapani byari byaburiye ko hashobora kubaho tsunami ndetse bigira inama abaturage babyo.

Uretse Philippines uyu mutingito wangije ibikorwa remezo muri Indonesia nubwo hataramenyekana agaciro k’ibyangijwe byose.

Philippines ikunze kwibasirwa n’umutingito n’imiyaga idasanzwe aho mu bihe bitandukanye byagiye bihitana ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.

Muri Nzeri umwaka ushize, umutingito ufite ubukana bwa 6.9 wibasiye akarere ka Visayas muri icyo gihugu uhitana abarenga 70, ndetse nyuma y’iminsi mike abandi bantu umunani bahitanywe n’indi mitingito ibiri ikomeye yibasiye Davao Oriental mu kirwa cya Mindanao.

Umutingiito wishe abantu 19 ukomeretsa abasaga 130 muri Philippines
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48