Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ategerejwe i Kigali 

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ategerejwe i Kigali 

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho azaba yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri muri Afurika [Nuclear Energy Innovation Summit for Africa] izaba guhera tariki ya 18 kugeza 21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre.

Abategura iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko kwitabira kwa Perezida Samia Suluhu byerekana ubushake n’umuhate w’abayobozi ba Afurika mu guteza imbere ingufu, ubufatanye bw’Akarere ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri. Ni inama yateguwe ku bufatanye n’ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga nka International Atomic Energy Agency, Nuclear Energy Agency na World Nuclear Association. 

U Rwanda rufite intego yo gutunganya umuriro w’amashanyarazi mwinshi, aho rwasanze kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa kubaka inganda nto zitunganya ingufu za Nikeleyeri (SMR) kuko ari zo zitwara ubutaka buto, ntizangije ikirere kandi zigatanga ingufu nyinshi.

Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri bizatwara u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari y’Amerika. Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (RAEB) gisobanura ko kugira ngo iyo ntego igerweho bitarenze mu mwaka wa 2030 bizasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Kugeza uyu munsi 10% by’ingufu z’amashanyarazi ku Isi ni zo zitunganywa mu ngufu za Nikeleyeri, mu gihe umutekano w’ingufu, n’uburambe bw’inkomoko yazo ugenda uhungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, intambara z’urudaca n’ibindi. 

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan ategerejwe i Kigali mu Nama yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25