Perezida Kagame yitabiriye umukino RSSB Tigers yatsinzemo Fus De Rabat
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino RSSB Tigers yo mu Rwanda yatsinzemo Fus de Rabat yo muri Morocco amanota 95 kuri 72 mu mikino ya nyuma ya BAL, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026.
Muri uyu mukino, ikipe ihagarariye u Rwanda yitwaye neza aho yatsinze agace ka mbere muri tune tuwugize amanota 24 kuri 13, agace ka kabiri yazamutseho amanota 21 itsinda amanota 45 kuri 36, aka gatatu yazamutseho amanota 26 itsinda 71 kuri 59 naho mu gace ka kane izamukaho amanota 24, bityo umukino urangira RSSB Tigers itsinze amanota 95.
Umukinnyi watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda ni Leonard Craig Randall ll watsinze amanota 38 muri 95 u Rwanda rwatsinze, naho uwa Fus de Rabat ni Uchenna Iroegbu watsinze amanota 14.
Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye umuhanzi Bien Aime yasusurukije abawitabiriye mu ndirimbo zikunzwe cyane harimo “Ayayaah” yakoranye na Element wo mu Rwanda na Joshua Baraka wo muri Uganda, Suzana ya Souti Sol, ndetse na “My Enemies are Suffering”. Umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, muri BK Arena.







