Perezida Kagame yasabye Umwami Mohammed VI gushyigikira Mushikiwabo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Umwami Mohammed VI wa Morocco, gushyigikira kandidatire ya Madamu Louise Mushikiwabo uhatanira gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier ni we washyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Morocco Nasser Bourita, ubwo butumwa bugenewe Umwami Mohammed VI, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2026.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe ari mu ruzinduko i Rabat muri Morocco guhera ku wa 20 Gicurasi 2026, aho yitabiriye Inama ya Kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahishuye ko ibikubiye mu butumwa Perezida Kagame yamutumye, yasabye Umwami Mohammed VI inkunga ihebuje yo gushyigikira kandidatire ya Madamu Mushikiwabo Louise mu matora ategerejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri OIF hagati ya tariki ya 14 n’iya 15 Ugushyingo 2026, i Siem Riep muri Cambodia.
Inama ya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku kubungabunga amahoro yabaye nyuma y’imyaka 10 habaye iya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa mu 2016. Yahuje abayobozi n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu bitandukanye bihuriye muri OIF kugira ngo baganire ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bishya biri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko uburyo busanzwe bwo kubungabunga amahoro bugomba kuvugururwa kugira ngo bujyane n’ibihe Isi igezemo by’umutekano, by’umwihariko biri kwiyongera muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.
Yagaragaje ko amahoro arambye asaba ubufatanye bw’ibihugu, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byugarijwe, no gushyira imbere ibisubizo bya politiki bihera mu mizi y’ibibazo by’umutekano muke aho kwishingikiriza gusa ku ngabo zibungabunga amahoro. Ku ruhande rw’umubano w’ibihugu byombi, Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Morocco, Nasser Bourita ku kurushaho guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda na Morocco.
U Rwanda na Morocco bisanzwe bifitanye umubano mwiza umaze imyaka uzamuka, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, diplomasi, uburezi n’ishoramari. Ibihugu byombi byafunguye Ambasade muri buri gihugu mu rwego rwo gukomeza uwo mubano.


