Perezida Kagame yitabiriye Ibiganiro by’i Nairobi, M23 ntiyatumiwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere, icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bihuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’inyeshyamba zivugwaho guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu byasubukuye. 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bitabiriye ibyo biganiro bifashishije ikoranabuhanga. 

Ibiganiro bya Nairobi biteranye mu gihe byari bimaze gusubikwa inshuro ebyiri,  byitabiriwe imbonankubone na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste, Perezida wa Kenya William Ruto ndetse na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.

Nanone kandi, ibihugu bya Tanzania na Sudani y’Epfo na byo bifite ababihagarariye muri ibyo biganiro byitezweho kuba umusemburo w’impinduka ku mutekano wa RDC n’Akarere muri rusange.

Gusa biravugwa ko inyeshyamba za M23 zemeye guhagarika imirwano mu cyumweru gishize zidahagarariwe muri ibyo biganiro bigamije gushaka umuti urambye y’ibibazo by’umutekano muke muri ako gace kabarurwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120. 

Perezida Ndayishimiye unayoboye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ni we wayoboye ibyo biganiro bigaragaza ubushake bw’Abakuru b’Ibihugu mu gushakira umuti urambye ibyo bibazo bimaze imyaka myinshi muri RDC, aho impuguke mu bya politiki zihamya ko bishingiye ku mutungo kamere w’icyo gihugu ukenewe n’abakomeye. 

Kuba hari amakuru avuga ko M23 idahagarariwe muri ibyo biganiro, bamwe mu mpuguke za Politiki babibona nk’ikibazo gikomeye kuko uburenganzira izo nyeshyamba ziharanira, ziyemeje kutamanika amaboko burundu butaraboneka. 

Nubwo Leta ya RDC itera utwatsi ubusabe bw’inyeshyamba za M23 zifuza kuganira na yo, na zo zivuga ko zitazasubira inyuma mu duce zafashe nubwo zemeje kuba zihagaritse intambara nk’uko biri mu byasabwe ku biganiro biherutse kubera i Luanda. 

Ibiganiro by’i Nairobi bibaye nyuma y’igihe kitageze no ku Cyumweru Inama y’Abakuru b’Ibihugu iteraniye i Luanda muri Angola ari na ho Inyeshyamba za M23 zasabiwe kureka imirwano ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikazishyira hasi. 

Icyumweru gishize cyari ntarengwa ku nyeshyamba za M23 kuba zavuye mu duce zigaruriye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko ibyo yasabwe byose ntiyabyubahirije.

Kuri ubu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wohereje ingabo zo gutabara no gutanga umusanzu wo guhagarika inyeshyamba mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ingabo za Kenya zamaze kugera mu Mujyi wa Goma, mu gihe iz’u Burundi n’iza Uganda na zo zateguriwe kujya mu bindi bice birimo n’ibyo mu Ntara ya Kivu y’Epfo. 

Mu nama iheruka kubera i Luanda, inyeshyamba zahawe umuburo w’uko nizidashyira intwaro hasi ku bushake, hamaze gutegurwa imbaraga za gisirikare zizafasha mu guhangana na zo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE