Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Nkubito

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Nkubito

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera Brigadier Geneneral Eugène Nkubito, amuha ipeti rya Jenerali Majoro (Major General).

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko izo mpinduka zahise zishyirwa mu bikorwa.

Brig Gen Nkubito asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali. Yanabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yaranakoze izindi nshingano zinyuranye mu Ngabo z’u Rwanda mu gihugu no mu mahanga.

Azamuwe mu ntera mu gihe bivugwa ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibyihebe muri Mozambique.

Niyoherezwa muri ubwo butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, azaba asimbuye Gen Maj Innocent Kabandana wungirije Umugaba w’Ingabo za Mozambique bafatanyije muri urwo rugamba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  2. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  3. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  4. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  5. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13