Perezida Kagame yashimiye Arsenal yatwaye Shampiyona y’u Bwongereza

Perezida Kagame yashimiye Arsenal yatwaye Shampiyona y’u Bwongereza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal, nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’Abongereza yaherukaga mu 2004, ni ukuvuga mu myaka 22 ishize. Arsenal bizwi ko ari yo kipe afana, ikindi imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iyi kipe yegukanye Shampiyona (Premier League) yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2003/2004, nyuma y’uko Manchester City bari bahataniye igikombe yananiwe gutsinda AFC Bournemouth zikanganya igitego 1-1.

Mu butumwa yatangaje ku rukuta rwe rwa X, Perezida Kagame yagize ati: “Ishimwe kuri Arsenal, umufatanyabikorwa wacu wa Visit Rwanda ku kuba yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’umwaka w’imikino waranzwe no guhatana bikomeye. Ni igikombe yari ikwiriye!” 

Mugenzi we wa Kenya William Ruto na we yashimiye iyi kipe, aho mu butumwa bwe na we yagize ati: “Byari urugendo rw’akataraboneka gukurikira Arsenal uhereye mu bihe byo gutsindwa no gusubira inyuma, kugeza ku bihe byo kwiyubaka no kongera kuzamuka mu nzira yo gutsinda, kugera ku gasongero ka Shampiyona y’u Bwongereza.

Muri uru rugendo, twabonye imbaraga z’icyizere, kwihangana, kugira intego no gukora cyane. Muri iri joro, igihembo gikomeye kirabonetse, ikipe iratsinze, ukwizera kwayo no kwitanga byagaragaye ko bifite ishingiro kandi umuhate wacu wo gutsinda binyuze mu kazi, imyitwarire myiza no gukorera hamwe urongeye uremejwe, Turishimye cyane ku ba Gunners!”

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal na bo ntibahwemye kugaragaza ko bishimiye cyane iyi ntsinzi nka Bokayo Saka, Declan Rice n’abandi bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo babigaragaza. Arsenal yatwaye iyi shampiyona isigaje umukino umwe uzayihuza na Crystal Palace F.C kuri iki Cyumweru ndetse yitegura n’umukino wanyuma wa UEFA Champions League uzayihuza na Paris Saint Germain kuwa 30 Gicurasi uyu mwaka.

Mu gihe byaba bibaye ko Arsenal itsinda uyu mukino, Arteta yaba abaye umutoza wa mbere mu mateka y’iyi kipe utwaye UEFA champions League ariko kandi anatwaye ibi bikombe byombi icyarimwe.

Perezida wa Kenya William Ruto na we yishimiye intsinzi ya Arsenal
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43