Perezida Kagame yasabye Chad gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo

Perezida Kagame yasabye Chad gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe uri muri Chad nk’intumwa yihariye ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriwe na Mareshal Mahamat Déby Itno uyobora iki Gihugu.

Amb. Nduhungirehe yashyikirije Perezida Mahamat ubutumwa bwa Perezida Kagame, busaba Chad gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026.

Ku wa 12 Mutarama 2026, ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye guhatanira manda ya gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014 , aho yayoboye manda eshatu. OIF yatangiye mu mwaka wa 1970 ifite abanyamuryango 90, kugeza ubu imibare igaragaza ko uyu muryango ukomeje gutera imbere aho abavuga Igifaransa bageze kuri miliyoni 396.

Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idriss Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga. Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye ikaba n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye Perezida Kagame ubutumwa.

Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, yakiriwe na Mareshal Mahamat Déby Itno uyobora Chad
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25