Perezida Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa NBA All Stars 2026 (Amafoto)

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa nyuma wa NBA All Stars 2026 (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakurikiye umukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika “NBA All-Star”, wahuje Team USA Stars na Team USA Stripers. 

Ni umukino wakinnwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, urangira Team Stars itsinze Team Strips amanota 47-21, yegukana Igikombe ibifashijwemo na Anthony Edward wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino aho yatsinze amanota 32 akora na ‘rebound’ icyenda. 

Umukuru w’Igihugu yahuye n’abayobozi muri siporo n’ubucuruzi barimo nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer.

Ibiganiro byabo byagarutse ku mikoranire y’u Rwanda na NBA n’ubufatanye bwatangijwe mu mwaka ushize hagati ya Clippers na Visit Rwanda.

Ku wa 29 Nzeri 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), basinyanye amasezerano y’imyaka ine y’imikoranire.

Ni amasezerano azafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.

Muri aya masezerano harimo ko iyi kipe izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n’ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka.

Si ukujyayo gusa ahubwo bazajya  banahabwa amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, banagire igihe cyo kugera mu Rwanda babereke uko bazamura impano z’abakiri bato muri Basketball.

Aya masezerano kandi ateganya ko ‘Visit Rwanda’ izajya igaragara ku myambaro y’abakinnyi ba Clippers mu gihe iyi kipe yakira imikino cyangwa ikinira hanze, ku miyoboro ya televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga no mu mafoto by’iyi kipe.

Kuri Arena nshya ya Clippers, Intuit Dome, Visit Rwanda izajya igaragara kuri écrans n’ahakirirwa abakinnyi, kandi u Rwanda ruzakorana n’iyi kipe mu bikorwa by’iterambere no mu kwamamaza kawa y’u Rwanda.

Perezida Kagame na nyir’Ikipe ya Los Angeles Clippers, Steve Ballmer baganiriye ku mikoranire y’u Rwanda n’iyi kipe yo muri NBA
Uyu mukino wabereye muri Intuit Dome isanzwe ikinirwamo na Los Angeles Clippers
Perezida Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star”2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35