Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi wa Gabon

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi wa Gabon

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Amavugurura n’imibanire y’inzego muri Gabon Francois Ndong Obiang, wamushyigikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon.

U Rwanda na Gabon ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku kwagura ibikorwa by’ubukungu no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida w’inzibacyuho wa Gabon akaba n’Umuyobozi w’inzibacyuho wa Komite yashyiriweho kuvugurura inzego Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo ziganisha ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Gabon kandi yaje kwigira no gufatanya n’u Rwanda mu guharanira iterambere ry’ubukungu, yiyemeje kwimakaza ubutwererane mu bya Politiki n’u Rwanda, kuko hari amahirwe menshi cyane y’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi.

Gabon ni igihugu giherereye ku nkengero z’inyanja ya Atalantika, ikaba ifite ibyo yohereza mu mahanga by’ingenzi ari byo peteroli, amabuye y’agaciro nka manganese na uranium ndetse no gucuruza imbaho zo mu biti bya muvura ari na byo byiharira uruhare runini rw’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25