Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongere y’Amerika

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Kongere y’Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa za Kongere ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari bo Austin Scott uhagarariye Leta ya Georgia na Salud Carbajal wa Leta ya California bakorana muri Komisiyo ya Gisirikare, ndetse na Jimmy Panetta uhagarariye Leta ya California ukora muri Komisiyo Ishinzwe Imisoro.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nzego z’ingenzi zirimo umutekano w’Akarere, uburezi n’ubuzima. 

Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye mu mwaka wa 1962, ukaba warakomeje gutera imbere kugeza n’uyu munsi aho ibihugu bifitanye imikoranire yibanda ku nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, amahoro n’umutekano, uburezi n’ubuzima.

Mu bihe bya vuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimirwa uruhare zagize mu gufasha u Rwanda na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo (RDC) kugera ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 nyuma y’ibiganiro byahurije abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byombi i Washington mu bihe bitandukanye.

Amasezerano akubiyemo ibintu bigera kuri icyenda, harimo kurandura umutwe wa FDLR, guhagarika gufasha imitwe y’inyeshyamba, gutanga umutekano mu guhuza ingabo, kurengera abaturage, gushyigikira imirimo y’Ingabo za Loni zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri RDC (MONUSCO), gushyiraho ubucuruzi bunoze n’Akanama ka Komisiyo ihuriweho ihagarariye umutekano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35