Perezida Kagame yahaye Andrew Nyamvumba ipeti rya Brigadier General

Perezida Kagame yahaye Andrew Nyamvumba ipeti rya Brigadier General

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General mu ngabo z’ u Rwanda avuye ku ipeti rya Colonel yaherukaga guhabwa muri Kanama 2018.

Icyo gihe Andrew Nyamvumba wazamuwe mu ntera avuye ku iperi rya Lt. Col., ni na bwo yari yabanje kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa gisirikare ruhabwa (J2).

Mbere y’uko agirwa umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba yari Umuyobozi ushinzwe Imikorere (Head of Strategy) mu biro bya Perezida.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Kanama, rigaragaza ko izo mpinduka zo kugirwa Brigadier General zihise zishyirwa mu bikorwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35