Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba NBA ku iterambere rya Basketball 

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba NBA ku iterambere rya Basketball 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) barimo Komiseri wayo, Adam Silver ndetse na Mark Tatum umwungirije.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA, akaba yaranashinze Umuryango Giants of Africa ugamije guteza imbere Basketball muri Afurika n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame n’aba bayobozi baganiriye ku mubano mwiza umaze igihe w’imikoranire y’u Rwanda na NBA ndetse n’uko hakomeza ubufatanye mu guteza imbere umukino wa Basketball n’impano z’urubyiruko muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu n’abakomiseri ba NBA kandi baganiriye ku mikino ya BAL [Basketball Africa League] igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, aho izasorezwa i Kigali, hagati ya tariki 22-31 Gicurasi 2026.

Mu 2021, Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) yatangije Ishami ryayo muri Afurika, rizajya rikurikirana ibikorwa bibera kuri uyu mugabane birimo amarushanwa atandukanye nka Basketball Africa League.

Perezida Kagame aramukanya na Komisire wa NBA, Adam Silver
Perezida Kagame aganira Komiseri wa NBA, Adam Silver (ubanza iburyo); Komiseri wungirije wa NBA, Mark Tatum (hagati) na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors (uhera iburyo)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35