Perezida Kagame na Tshisekedi bijeje Amerika gukemura ibibazo by’umutekano

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi (DNI) cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Avril Haines yatahanye icyizere cy’uko hashobora guterwa intambwe yo kubahiriza ibikubiye mu biganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi, mu guhosha intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyizere gishingiye ku biganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu ruzinduko yagiriye mu bihugu byombi tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo 2023.

Muri urwo ruzinduko, Madamu Avril Haines yari aherekejwe n’Umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe ububanyi n’Amahanga Molly Phee, n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Umutekano ushinzwe ubutwererane n’Afurika, Judd Devermont.

Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, Madamu Haines n’itsinda ryaje rimuherekeje bahuye na Perezida Tshisekedi, mu gihe ku munsi wakurikiyeho bahuye na Perezida Kagame.

Perezidansi y’Amerika (White House) yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi bashyigikiye gahunda yo gutera intambwe yo kugabanya ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Itangazo ryashyizwe hanze na White House riragira riti: “Mu kuzirikana amateka maremare y’amakimbirane muri aka Karere, Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihamye zo kugabanya amakimbirane ariho bakemura ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda rwagaragaje impungenge rufite ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa RDC, aho Leta y’icyo gihugu yifatanyije n’inyeshyamba zirimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhora uhirahira ushaka kubangamira ituze ry’Abanyarwanda.

Amerika yishimiye ko hari ubushake bw’Abakuru b’Ibihugu byombi bwo kubahiriza ibikubiye mu ngamba zashyizweho n’Akarere mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, yizeza gukurikiranira hafi izo ntambwe zirimo guterwa.

Icyo gihugu kandi kirateganya gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi n’iby’ubutasi ku mpande zombi, hagamijwe kwimakaza umutekano n’uburumbuke birambye ku Banyekongo n’Abanyarwanda muri rusange.  

Gahunda zashyizweho ku rwego rw’Akarere zashyiriweho kunga RDC n’inyeshyamba za M23 ubuyobozi bw’icyo gihugu bushinja u Rwanda gutera inkunga.

Ibiganiro by’Amahoro bya Luanda, mu mwaka ushize imitwe yitwaje intwaro yose ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC yasabwaga guhagarika imirwano no gushyira intwaro hasi, igafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Muri iyo mitwe harimo uwa M23 washinzwe n’Abanyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo, ndetse hakabamo n’uwa FDLR wakomeje ingengabitekerezo ya Jenoside no ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda babarizwa muri icyo Gihugu.

Inyeshyamba za M23 zemeye gushyira intwaro hasi no kuva mu bice zari zarigaruriye, ziteganya ko na Guverinoma ya RDC izashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, harimo no gufasha mu gusubiza mu buzima busanzwe abashyize intwaro hasi.

Ariko nyuma y’igihe gito M23 ibonye ko bitubahirizwa ahubwo Abanyekongo bamwe bakomeje gutotezwa kuri gakondo yabo, yongera kubura intwaro kuko na Leta ya RDC yari yatangiye gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babita Abanyarwanda.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Kishishe, kari karahindutse indiri y’abarwanyi ba FDLR bahungabanya umutekano w’Abanyekongo n’uw’u Rwanda batera ibisasu ku butaka bwarwo bigakomeretsa abaturage.

Bivugwa ko uruzinduko rwa Haines n’itsinda ryaje rimuherekeje mu bihugu byombi rwari rugamije gushaka igisubizo cy’amahoro mu gihe RDC igiye kwinjira mu bihe by’amatora bizaba ku ya 20 Ukuboza 2023.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya RDC agiye kuba mu gihe Perezida Tshisekedi ari we muperezida wa mbere wacyo wagiye ku buyobozi habayeho ihererekanywa ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro nyuma y’amatora yabaye mu Kuboza 2018.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Ugushyingo 22, 2023 at 11:17 am

Congo nitemera ibiganiro na23 naho nibashyira intwaro hasi bitabaye bazicwa nabi bose babamare nibeshya bakabikora baratwikwa nkuko byagiye bikorerwa abandi ibaze ibyo babakorera niba babikora no kubabiyometseho bali muli FARDC ibiganiro niwo muti wonyine kandi abobireba nabanyeCongo ubwabo u Rwanda baruzanamo nkurwitwazo gusa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE