Perezida Kagame na Museveni bashimiwe ubufatanye bwa RDF na UPDF 

Perezida Kagame na Museveni bashimiwe ubufatanye bwa RDF na UPDF 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni bashimiwe ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye imikoranire y’Ingabo z’ibihugu byombi irushaho gutera imbere. 

Byagarutsweho ubwo hasozwaga Inama y’iminsi itatu y’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi yaberaga i Mbarara muri Uganda. 

Iyi nama yahuje abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF yabereye Kabare ndetse na Mbarara, yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibi bihugu.

Mu ijambo rye risoza inama, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’Igihugu cya Uganda, Maj Gen Francis Takirwa, yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo  n’ibitekerezo byubaka mu biganiro byabaye.

Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye buhoraho mu guhangana n’ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gukomeza gusangira amakuru kenshi no kunoza imikoranire. 

Yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi burangajwe imbere n’Abagaba b’Ikirenga b’Ingabo ku mpande zombi, mu gukemura ibibazo bihuriweho.

Maj Gen Takirwa yanasabye ko bashimira Abakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama.

Yasoje agira ati: “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.”

Imikoranire y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ikomeje kwaguka mu nzego zitandukanye, by’umwihariko abayobozi bakaba bahurira mu biganiro bihoraho bigamije kurushaho gufatanya mu guharanira umutekano w’ibihugu n’uw’Akarere muri rusange. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54