Perezida Kagame na Cheikh Niang baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Senegal

Perezida Kagame na Cheikh Niang baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Senegal

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Cheikh Niang, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Kwihuza kwa Afurika no kwita ku baturage ba Senegal baba mu mahanga, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo, ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kanetariki ya 8 Ukwakira 2026,  byibanze ku kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal, mu gihe ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye.

Ibyo bivaniro bije bikurikira inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na Senegal ishinzwe Ubutwererane, yabaye ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano n’amasezerano y’ubwumvikane (MoUs) 11 agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri iyo nama kandi, habaye inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Rwanda n’aba Senegal, yari igamije kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri Cheikh Niang bibaye mu gihe u Rwanda na Senegal bikomeje gushaka uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye, cyane cyane mu bucuruzi, ishoramari n’izindi nzego z’iterambere.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko umubano wayo na Senegal ari uw’imyaka myinshi, ndetse hagiye habaho imikoranire izira amakemwa by’umwihariko ishingiye ku masezerano yagiye asinywa hagati y’ibihugu bumyombi guhera mu mu mwaka wa 2004. 

Mu mwaka wa 2011, ni bwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Dakar, mu gihe Senegal na yo yafunguye Ambasade yayo i Kigali mu mpera z’umwaka wa 2020 itangira gukora mu buryo bwuzuye mu 2021. 

Ubutwererane bw’ibihugu byombi bukomeje kwaguka mu nzego nyinshi uhereye kuri dipolomasi ukagera ku bukungu, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubukerarugendo, umuco, siporo, ubutabera n’izindi nzego.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire mu bukungu, mu Nama y’ubucuruzi n’ishoramari yabaye hagati y’itariki 6-7 Ukwakira, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ishoramari muri Sénégal (APIX) byasinyanye amasezerano agamije kororoshya imikoranire y’abacuruzi b’ibihugu byombi. 

Ayo masezerano yitezweho gufasha mu kongera ishoramari n’ubucuruzi, cyane cyane mu buhinzi n’inganda zitunganya umusaruro, ubwubatsi, imitungo itimukanwa, imyambaro n’ubucuruzi ndetse akazanafasha  ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kugera ku isoko rya Senegal byoroshye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  2. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  3. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  4. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  5. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15