Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi binjiye muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi binjiye muri Guverinoma

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Kanama 2022, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe taliki ya 30 Nyakanga 2022.

Abahawe inshingano bageza indahiro ku Mukuru w’Igihugu ni Minisitiri w’Ishoramari rya Leta Eric Rwigamba na Ildephonse Musafiri wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Umuhango wo kurahira urabera mu Nteko Ishinga Amategeko mu masaha y’igicamunsi, uraza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Rwigamba abaye Minisitiri wa mbere uyoboye Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yitezweho kuzahura ishoramari rya Leta ribyazwa inyungu, ndetse ikaba izanagira uruhare mu kugaragaza amahirwe y’ishoramari Leta yakora rikayibyarira inyungu.

Hari kandi no gukurikiranira hafi ishoramari Leta yamaze gukora mu bigo bitandukanye, gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegurira ibigo bimwe na bimwe abikorera aho bibaye ngombwa ndetse no gukomeza guharanira kwimakaza imikoranire myiza na bo.

Inshingano nyinshi zeguriwe iyo Minisiteri zabarizwaga mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB). Abasesengura ibijyanye n’ubukungu bavuga ko gushyiraho Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta bifite inyungu ikomeye mu micungire no guhuza ibikorwa Leta yashoyemo imari, kuko hari ibikunze kudindira cyangwa bigahomba. 

Eric Rwigamba afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi. Mbere yari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guteza imbere urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Musafiri we yasimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) asimbuye Uwamaliza Béata Habyarimana wahise agirwa Umuyobozi Mukuru wa BK Group ihuje ibigo bine by’ubucuruzi bikomeye mu Rwanda birimo Baki ya Kigali.

Mbere yo guhabwa inshingano, yakoraga nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Ingamba na Politiki mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya yari amazemo imyaka itandatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14