Perezida Kagame agiye guhura na Emir wa Qatar

Perezida Kagame agiye guhura na Emir wa Qatar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri, yageze i Doha mu Murwa Mukuru wa Qatar, aho biteganyijwe ko aza kugira ibiganiro na Tamim bin Hamad Al Thani, Emir w’icyo gihugu.

Ibiro bye Village Urugwiro, byatangaje ko yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.

Urwo ruzinduko rubaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cya Israel cyagabwe i Doha ku ya 9 Nzeri, ivuga ko ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga no gushyigikira umutekano muke ku isi.

Perezida Kagame aheruka guhura na Emir wa Qatar mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka i Doha, aho baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo kurinda no gucunga umutekano, ndetse n’imikoranire mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu ndege.

Isosiyete y’indege ya Qatar Airways ifitanye ubufatanye bwihariye n’iy’u Rwanda (RwandAir) mu bijyanye no kunoza ingendo z’abagenzi no gutwara imizigo.

Iyi sosiyete y’indege yo muri Qatar yanashoye imari mu mushinga urimbanije wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri i Bugesera.

Ni ikibuga gifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, giteganyijwe kuzuzura mu mwaka wa 2028.

Ku rundi ruhande, Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guharanira amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35